Clik here to view.

Ingabo za EJMV zisura ahari igisasu kitaturitse mu murenge wa Cyanzarwe
Nyuma y’ aho ibisasu 34 birashwe mu karere ka Rubavu bivuye k’ubutaka bwa Congo, abaturage bavuga ko bagihangayikishijwe n’ibi bisasu kuko hari ibitaraturitse bishobora kubatera ingorane.
Mu kwezi kwa Kanama imirenge ya Gisenyi, Rubavu, Cyanzarwe na Busasamana yibasiwe n’ibisasu byavuye k’ubutaka bwa Congo, nubwo byinshi byagiye bigwa mu mirima ntibigire icyo byanginza, hari ibyaguye mu mirima ntibyaturika, mu gihe abaturage bajya kuyikoramo.
Uretse igisasu cyaguye hagati y’urugo mu murenge wa Rubavu igice kimwe kigasenya ubwiherero, iki gisasu nticyaturits e, abaturage bakavuga ko kidateguwe gishobora kuzatera ikibazo nubwo bazi ko badashobora kugikubaganya ngo ntibashobora gutuza kitarabava hafi.
Mu murenge wa Cyanzarwe naho igisasu cyarashwe mu murima w’umuturage kandi uhinzemo imyaka, abaturage bavuga ko nubwo batagikoraho, itungo rishobora kubacika rikahagera hakaba havuka ikibazo.
Clik here to view.

Abaturage bifuza ko ibi bisasu byategurwa bagakomeza imirimo yabo batuje
Izi nzitiza ziboneka mu murenge wa Cyanzarwe zikaba ziri na Busasamana kuko naho ibisasu 3 byaguye mu mirima kandi bikaba bitarategurwa.
Ubwo umutwe w’ingabo ushinzwe kugenzura imipaka hagati y’u Rwanda na Congo wasuraga ahatewe ibisasu, bagaragaje ko bishobora gutera ingaruka k’ubuzima bw’abaturage.
Uwari ukuriye izi ngabo ukomoka mu gihugu cya Congo Brazaville ufite ipeti rya Colonel yatangaje ko ibi biasu bidaturitse bishobora kugira ingaruka k’ubuzima bw’abaturage mu gihe byaba bidateguwe vuba.
Clik here to view.

Kimwe mubisasu byatewe mu Rwanda kigaturika
Uyu musirikare avuga ko nubwo bitaturitse ngo ubushyuhe bushobora gutuma biturika kandi bikaba byakwangiza harimo no gutwara ubuzima bw’abaturage, ibi bigatuma abaturage bavuga ko imirima yaguyemo ibi bisasu bafite impungenge zo kuyijyamo.
Ubwo twavuganaga n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yaguye ibi bisasu taliki ya 4/9/2013 bagaragaje ko bitarategurwa kuko batarahabwa amabwiriza yo kubimenyesha abaturage, ibi bisasu byatewe mu Rwanda kuva tariki 22-27/8.