Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Burera: Hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni enye zirenga

$
0
0

Hamenwe ibiyobyabwengeHamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni enye

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhunde, mu karere ka Burera, bufatanyije n’abaturage bo muri uwo murenge n’inzego zishinzwe umutekano muri ako karere bameneye mu ruhame ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni enye n’ibihumbi 164 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ibyo biyobyabwenge byamenwe tariki ya 12/09/2013 mu rwego rwo kwereka abaturage ko ibiyobyabwenge ari bibi kandi ko bakwiye kubicikaho burundu.

Ibyo biyobyabwenge byamenwe harimo kanyanga litiro 1782 ziguze amafaramga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi 564, urumogi ibiro 18 biguze amafaranga ibihumbi 540 ndetse n’indi nzoga zitwa Chief Waragi amaduzeni 24 aguze amafaranga ibihumbi 60.

Ibyo biyobyabwenge byose bituruka muri Uganda.  Byafatiwe mu murenge wa Ruhunde no mu yindi mirenge itandukanye ituranye nawo ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Nteziryayo Anastase, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Ruhunde, asaba abaturage bo muri uwo murenge gukomeza kwirinda ikiyobyabwenge cya kanyanga kuko cyangiza ubuzima bw’ukinywa.

Akomeza avuga ko kandi usibye kuba cyangiza ubuzima ngo n’ukinywa ata ubwenge agakora ibikorwa bihungabanya umutakano birimo kurwana, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi bikorwa bigayitse.

Inzego zishinzwe kubungabunga umutekano mu karere ka Burera nazo zisaba abanyaruhunde ndetse n’abanyaburera muri rusange kureka kanyanga kuko uyinywa nta mbaraga aba agifite zo gukora ibimuteza imbere ndetse n’uyicuruza akaba atuma ubukungu bw’igihugu bahagwira kuko aba acuruza bitemewe n’amategeko.

Izo nzego z’umutekano zisaba abo baturage kandi gukomeza kubafasha batanga amakuru y’ahari ibyo biyobyabwenge mu midugudu yabo kugira ngo ababifite batabwe muri yombi bityo bahanwe hakurikijwe amategeko.

Abatunda kanyanga, bazwi ku izina ry’abarembetsi, bayivana muri Uganda bayizana mu murenge wa Ruhunde n’indi mirenge bituranye, banyura mu gishanga cya Rugezi kuburyo banihishamo maze bakaza gutaha nta bantu bakibona ku musozi.

Ubufatanye

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhunde buvuga ko gucunga abo bantu bigoye kuko bafite amayira menshi muri icyo gishanga. Ubwo buyobozi busaba inzego zishinzwe umutekano kubaba hafi bagahashya abo barembetsi.

Inzego z’umutekano nazo zisaba abanyaruhunde ndetse n’abanyaburera muri rusange gufatanya nazo bakora amarondo bityo bagakomeza guhashya abarembetsi.

Mbere yo kumena ibiyobyabwenge habanje gucibwa urubanza mu ruhame rw’abagabo bane bashijywaga icyaha cyo gutunda, kubika ndetse no kunywa kanyanga.

Abo bagabo bose: Ndungutse Jean Nepomuscene, Niyibigena Théogene, Nsengimana Jean de la Paix na Hakuzwumuremyi Jean Baptiste bemeye icyo cyaha banagisabira imbabazi. Niyibigena na Nsengiyumva bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu ndetse banacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Ndungutse we yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ndetse anacibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, naho Dukuzumuremyi Jean Baptist we azasomerwa imyanzuro y’urubanza ku wa mbere tariki ya 16/09/2013, saa munani za nimugoroba.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko kanyanya ariyo ntandaro yo guhungabanya umutekano muri ako karere. Ngo niyo mpamvu hashyizweho ingamba zikarishye zo kuyirwanya akaba ari nayo mpamvu abo bose bahawe ibyo bihano bari imbere y’imbaga.

Amategeko mashya ari mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, yasohotse mu igazeti ya leta yo ku itariki 14/06/2012, kuva ku ngingo ya 593 kugeza ku ngingo ya 600 avuga ibihano bihabwa abantu bahinga, abakora, abahindura, abatunda, ababika, abanywa, ndetse n’abagurisha ibiyobyabwenge.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles