Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Urubyiruko rw’i Huye rwiyemeje kutazongera kuba aba nyuma mu kwesa imihigo

$
0
0

Urubyiruko

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rwabaye urwa 30 mu kwesa imihigo, n’amanota 47,54%. Ibi ariko ngo ntibizongera. Ni nayo mpamvu kuwa 21/10/2013, abahagarariye inzego z’urubyiruko bahuriye ku biro by’Akarere ka Huye, bakagezwaho ibikubiye mu mihigo  izeswa n’urubyiruko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari watangiye muri Nyakanga 2013.

Kudatanga raporo ngo ni imwe mu mpamvu yatumye urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rugira amanota mabi. Biyemeje rero kuzikosora kandi bakarushaho kwegeranya imbaraga mu kwibumbira mu makoperative.

Umwe mu bahagarariye urubyiruko wari witabiriye inama ibagezaho imihigo yagize ati “icyo twasanze twaguyeho umwaka ushize ni gahunda ya raporo. Iyo ukora, ntugaragaze raporo, bigaragaza ko utakoze. Ikintu tugiye kunoza muri iyi mihigo y’uyu mwaka, ni uko tugiye kunoza imitangire ya raporo.”

Mugenzi we bari kumwe na we yagize ati “njyewe ngiye kongera umubare w’amakoperative y’urubyiruko, kugira ngo babashe kwiteza imbere, kandi n’imishinga yabo izagezwa muri za Sacco, kugira ngo babashe kugira aho bivana, batere imbere nta kibazo bafite.”

Kagenza Jean Marie Vianney, umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu na we wari muri iki gikorwa cyo kugeza ku rubyiruko imihigo bagomba kugeraho,avugako kuba Akarere ka Huye karaje ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’urubyiruko, byatewe n’icyuho cyaje mu nzego z’ubuyobozi.

Iki cyuho kikaba giterwa nuko hari abari mu nzego z’urubyiruko batagikorera mu Karere ka Huye, bityo ntibabashe kuzuza inshingano zabo.

Ngo bizasaba ko aba batagihari basimburwa vuba ndetse n’ubufatanye bw’inzego zose hamwe no kugisha inama,kugira ngo urubyiruko rw’i Huye rubashe kuva mu myanya y’inyuma mu kwesa imihigo.

Mu kwesa imihigo y’urubyiruko yahizwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ya buri karere mu mwaka ushize wa 2012-2013, Akarere ka Nyagatare niko kabaye aka mbere n’amanota 99.44%.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles