Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Gisagara: Abayobozi b’imidugudu barizeza ubuyobozi kuzesa imihigo uko babyiyemeje

$
0
0

AbayoboziKugirango ibikorwa biteganyijwe gukorwa mu muhigo w’uyu mwaka mu karere ka Gisagara birusheho kunozwa kandi ku gihe, kuri uyu wambere hatangijwe isuzuma ry’imihigo y’abakuru b’imidugudu, aho bahamya ko bazayesa ku kigereranyo cya 100%

Iki gikorwa cyo gusuzuma imihigo mu nzego z’ibanze, kigamije kureba aho imihigo aba bayobozi b’imidugudu basinyanye n’umuyobozi w’akarere mu kwezi kwa munani uyu mwaka igeze, ndetse bagahabwa inama aho bitagenda neza.

Mu murenge wa Save aho umuyobozi w’Akarere yasuzumye, abakozi bo k’umurenge bagaragaje aho ibikorwa by’umuhigo bigeze, abakuru b’imidugudu nabo bakagaragaza uko bawushyize mu bikorwa, bityo hagasuzumwa uko bahuza.

Muri iri suzuma abakuru b’imidugudu batangajeko bafite umuhate wo gukora ibyo biyemeje kandi bagakoresha imbaraga ngo bitungane. Hatangijwe ibikorwa bishya bitari bisanzwe mu mihigo nko gukora ifumbire mu bisimu bya kijyambere (composed) aho biri kwitabirwa cyane ngo kuko basanga iyo fumbire izazamura umusaruro w’ubuhinzi.

Umuyobozi w’umudugudu wa Gasambu uri mu kagari ka Gatoki Ruribikiye Jacques, avuga ko nta kizababuza kugera kubyo biyemeje kuko ubu imihigo bayigize iyabo kuva aho basinyaniye umuhigo n’akarere.

Ati “Kuva twasinya umuhigo imbere y’ubuyobozi bw’akarere twahise twumva uburemere bw’iki gikorwa tubona ko ari ngombwa gushyiramo imbaraga kugirango dutere imbere kandi ntitunatenguhe abatwizeye baduha ubuyobozi, none rero ubu twabigize ibyacu, dushyiramo imbaraga kandi tuzayesa 100%”

Umuyobozi w’akarere Léandre Karekezi, yongeye gusaba aba bayobozi kudatezuka ku nshingano zabo, kandi bagahora bagenzura ibikorwa byabo kugirango hatagira ibisigara inyuma.

Ati “Ni ngombwa ko ibikorwa byose bigendera hamwe kandi bikagenzurwa buri gihe kugirango hamenyekane ahari imbaraga nke zongerwe bityo ntihagire igikorwa gisagara inyuma, kandi hanakoreshwe imbaraga nyinshi”

Iri suzumwa kuri uyu wambere ryakozwe mu murenge wa Mugombwa n’uwa Save, rikaba rikomereza no mu yindi mirenge. Umurenge wa Save muri iyi mihigo ugeze ku kigereranyo cya 85%.

 

 

Clarisse Umuhire


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles