Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twose n’imirenge bigize akarere ka Nyamasheke barasabwa kujya barara aho bakorera kandi iki cyemezo kikaba kitagomba kurenza icyumweru kimwe kitarashyirwa mu bikorwa.
Ibi byasabwe abayobozi b’utugari n’imirenge byo mu karere ka Nyamasheke mu nama yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13/11/2013 ihuje abakozi bose b’akarere ka Nyamasheke kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rwego rw’akarere.
Iyi nama yari igamije gusuzumira hamwe no gufata ingamba ku bijyanye no kubungabunga umutekano, kugaragarizwa ibyuho byatuma habaho ruswa mu nzego z’ibanze n’uburyo bwo kuyirwanya ndetse n’uburyo bwo kunoza imikorere ya buri munsi mu nzego z’ibanze bishingiye ku isuzuma ryakozwe muri izi nzego.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste wari uyoboye iyi nama, yagaragaje ko hari bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge usanga batarara aho bakorera ndetse bamwe muri bo ugasanga bambuka igihugu bakajya kwiga mu mahanga, by’umwihariko mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gihana imbibi n’aka karere.
Kuri aba ngo kenshi usanga impera z’icyumweru zigera bamaze kwambuka bajya muri Congo kandi byanze bikunze bikaba byica akazi kabo baba bagomba gukora umunsi ku munsi.
Abayobozi b’utugari bakaba bagiriwe inama yo guhagarika izo ngendo za hato na hato kandi zihoraho kuko byica akazi baba bashinzwe gukora kugira ngo bafashe abaturage bashinzwe gutera imbere.
Mu gihe u Rwanda ari igihugu kiri mu muvuduko w’iterambere ndetse abantu batandukanye bakaba barakangukiye gukarishya ubumenyi babinyujije mu kwiga, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yagaragaje ko kubuza abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari kwambuka igihugu bajya kwiga mu mahanga kandi bakiri mu kazi bitari mu buryo bwo kubabuza kongera ubumenyi ahubwo ngo hashobora gutekerezwa uburyo aba bayobozi b’utugari bakongera ubumenyi ariko bakiga hafi y’akazi kabo batagataye.
Mu karere ka Nyamasheke habarurwa abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagera kuri 11 baba biga mu mahanga mu gihe hari n’abandi bakozi basaga 50 na bo bajya guhaha ubwenge hanze y’imbibi z’igihugu. Mu gihe ngo byagaragaye ko uko kugenda byica akazi, aba bakozi bagirwa inama yo kubihagarika bagakora akazi kabo uko bisabwa ariko by’umwihariko abayobozi bakaba bategetswe kubihagarika mu gihe kitarenze icyumweru kimwe kugira ngo babashe kwita ku kazi bashinzwe.
Mu karere ka Nyamasheke, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ndetse n’abandi baturage bashaka kubona uburezi bwa kaminuza bagaragarizwa amahirwe ya Kaminuza (nshya) ya Kibogora (Kibogora Polytechnic) iri muri aka karere ku buryo ishobora gufasha abakozi bo muri aka karere bashaka kongera ubumenyi kandi bakaba bashobora kubihuza n’akazi kabo ka buri munsi nta na kimwe gipfuye.