Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

KARONGI: Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ngo si iy’ejo

$
0
0
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ngo si iy’ejo

Major Karangwa Andre na Ambasaderi Polisi Denis batanze ibiganiro muri ‘Ndi Umunyarwanda’

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ngo si iy’ejo, ahubwo yatangiranye n’urugamba rwo kubohora abanyarwanda ubwo umuryango FPR Inkotanyi washingwaga mu 1986. Ibi ni ibyemejwe na Ambasaderi Polisi Denis na Major Karangwa André  muri gahunda yo gutangiza ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda ku rwego rw’imirenge mu karere ka Karongi.

Ambasaderi Polisi Denis na Major Karangwa Andre wari uhagarariye ingabo mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda mu murenge wa Gishyita akarere ka Karongi, bavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatangiranye n’urugamba rwo kubohora abanyarwanda.

Ambasaderi Polisi ati: Perezida Kagame ari ku rugamba yabwiraga abasirikare ko iyo ugiye kurwana n’umuntu nawe ukagenda ushyize imbere ubwoko ntacyo uba umurushije. Kandi iyo ntushobora kurwanya igisambo nawe wiba. Igisambo cy’umuhutu n’igisambo cy’umututsi byose ni ibisambo. Urwo rugamba rero rwateguraga kubaka Ndi Umunyarwanda. Iyi gahunda yari ifite intangiriro, ariko rero igihe cyari kigeze ko itangira kuganirwaho n’abanyarwanda bakamenya amateka yabo n’uko bayagenderaho bakomora ibikomere yabasigiye.

Major Karangwa nawe yunga mu rya Polisi agira ati : ‘Ubwo twari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, Perezida Kagame yatubwiraga ko ari twe musingi w’iki gihugu kandi ko tugomba kugira itandukaniro n’abo twarwanyaga bavanguraga amoko…hari n’abahutu nabo bari barahunze u Rwanda kubera kwanga akarengane kakorerwaga abatutsi. Twebwe Ndi Umunyarwanda twayikoze tukiri ku rugamba kuko abo twafatiraga ku rugamba turwana nabo, hari abo twashyiraga mu ngabo zacu tugafatanya kurwanya umwanzi, ubumwe n’ubwiyunge bwatangiye kera mu nkotanyi.

Kuva aho gahunda y’ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda yatangiriye tariki ya 20-11-2013, abanya Karongi bakomeje kuyitabira ari benshi kandi bakayitangamo ibitekerezo byubaka.

Mu bitabiriye ibiganiro harimo abakoze Jenoside bemeye icyaha barirega, basaba n’imbabazi, ariko bumva bidahagije, ni ko kwiyemeza kongera kuzisaba no muri Ndi Umunyarwanda kugira ngo barusheho gukomeza kubohoka.

Uwitwa Nzayino Jean ni umwe muri bo. We yemera neza ko nta kindi yari akwiye usibye kwicwa. Aragira ati :

‘Rwose ntago ndi mwiza, kuko nagiriye abatutsi nabi. Ubundi uwishe umuntu nawe aba agomba gupfa, ariko jye si ko byangendekeye. Mpagaze hano imbere yanyu,  nongeye kubasaba imbabazi mbikuye ku mutima.’

Abacitse ku icumu nabo bavuga ko bafite umutima wo gutanga imbabazi, ariko ngo ababiciye ntago bagaragaza ubushake uko bikwiye, nk’uko Pasiteri Sebanyana Benjamin w’itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi abyemeza agira ati :

Abatwiciye bakanatwangiriza imitungo ntago baza kudusaba imbabazi. Turabizi hari abadafite ubushobozi bwo kwishyura, ariko byibuze bajye banaza batwegere badusabe imbabazi kandi tuzazibaha. Jyewe umuntu umwe gusa ni we waje kunsaba imbabazira ko nta kuntu ameze, atabasha no kubona ibyo kwishyura, imbabazi ndazimuha, ariko hari benshi batabikora.’

Ari abahutu, ari abatutsi, ndetse n’abitwaga abatwa muri leta za kera, bose bibona muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kandi bose bakayitangamo ibitekerezo ku rwego rushimishije, ku buryo usanga ari gahunda ije gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda n’ubusanzwe bwari bumaze gushinga imizi.

Mu itangizwa rya Ndi Umunyarwanda ku rwego rw’umurenge, mu gihugu hose herekanywe akaganiro kagufi k’amashusho kerekana amateka y’u Rwanda kuva ku ngoma ya gikoloni, uko abatutsi bateshejwe agaciro kuva mu 1959 kugeza mu 1940, muri Jenoside yo muri Mata 1990.

Ako karengane kagiriwe abatutsi n’abandi banyarwanda batemeraga politike ya ruvumwa yo gutandukanya abantu, ni byo byatumye habaho urugamba rwo kubohora abanyarwanda rwashojwe na FPR Inkotanyi yaje itavangura abanyarwanda kuko ari byo urugamba rwayo rwari rushingiyeho.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles