Uwibambe Consolee uherutse gutorerwa kuba umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ngo yiteguye kuba umugaragu w’abaturage kugira ngo inshingano yahawe azabashe kuzisoza neza. Avuga ko icyizere abaturage bamugiriye ari cyo kizatuma abatega amatwi kandi akagikoresha mu nyungu rusange z’abaturage.
Ati “Icyo nizeza abaturage bangiriye icyizere ni uko mu by’ukuri ngiye kubabera umugaragu. Ni mu mwanya wo kugira ngo mbatege amatwi kandi ndebe n’inshingano mfite zijyanye no guteza imbere imibereho y’abaturage nzisoze neza”
Madame Uwibambe avuga ko mu byo ashyize imbere harimo gukora ubuvugizi mu nama njyanama y’akarere ka Kayonza no mu zindi nzego zisumbuye, kugira ngo abaturage batarabona amazi meza n’amashanyarazi kimwe n’ibindi bikorwa by’ubuzima muri rusange na bo bibagereho.
Yongeraho ko kugira ngo azabashe kugera ku nshingano ze akeneye ubufatanye bw’abaturage kuko we ubwe ntacyo yageraho nk’uko abivuga. “Njye njyenyine ntacyo nageraho, ariko mfatanyije n’abayobozi bagenzi banjye, inama njyanama n’abaturage ubwabo twafatanya mjuri gahunda yo guteza imbere igihugu dutumbereye icyerekezo 2020” uku ni ko Madame Uwibambe abisobanura.
Akarere ka Kayonza n’intara y’uburasirazuba muri rusange kamaze kugeramo amashanyarazi ku rugero ruri hejuru n’ubwo ataragera hose. Cyakora bamwe mu batuye muri ako karere baracyafite ikibazo cyo kutagira amazi meza, ku buryo bikibereye bamwe imbogamizi mu kunoza isuku no kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko mu gihe azaba afite azagerageza kwegera abaturage kugira ngo bigire hamwe uburyo ibibazo abaturage bagaragaje byashakirwa ibisubizo.
Uwibambe Consolee yatorewe kuba umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage tariki 23/11/2013, akaba yarasimbuye kuri uwo mwanya Mutesi Anita na we watorewe kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko mu matora yabaye muri Nzeli 2013.