Abatoza b’Intore mu karere ka Nyamasheke bunguranye ibitekerezo ku migendekere myiza y’Itorero ryo ku Rugerero rwa kabiri rwiswe Imparanirakurusha, rizatangira tariki ya 29/11/2013.
Mu nama yabahuje ku wa Kabiri tariki ya 26/11/2013, abatoza b’Intore banozaga imyiteguro kugira ngo urubyiruko rurangije amshuri yisumbuye ruzagere aho ruzatorezwa, ibikenewe byaramaze kuhagera.
Umuhuzabikorwa w’Itorero ry’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Hakizimfura Jean Chrysostome atangaza ko Abatoza b’Intore bahawe umurongo na gahunda bazagenderaho mu gutoza ndetse bagahabwa ibiganiro bazatanga ku rubyiruko rusoje amashuri yisumbuye.
Hakizimfura avuga ko imyiteguro yamaze gukorwa muri rusange ahubwo ko igisigaye ari ukunoza gahunda kugira ngo uru rugerero ruzagende neza.
Abatoza b’Intore mu karere ka Nyamasheke bashimirwa uko bitwaye mu gutoza abana barangije amashuri yisumbuye mu mwaka washize wa 2012 ariko noneho bagasabwa gukomeza imihigo no muri uru rugerero rwa kabiri kugira ngo hazagaragare itandukaniro riganisha aheza kurushaho.
Iri Torero ryo ku Rugerero rwa kabiri ryiswe Imparanirakurusha biteganyijwe ko rizamara ibyumweru bibiri, bivuze ko rizatangira tariki ya 29/11/2013 rigasozwa tariki ya 14/12/2013 niba nta gihindutse.
Mu karere ka Nyamasheke, hateganyijwe gutozwa Intore zigera ku 1442 zikaba zizatorezwa ku masite atatu arimo Site ya EAV Ntendezi, iya IJW Kibogora n’iya Groupe Scolaire Karengera.