Image may be NSFW.
Clik here to view.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Habumuremyi Pierre Damien aratangaza ko kuba hari abamushinja we n’abayobozi bagenzi be kuba bashyira gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu rwego rwo kurengera imbehe (Inyungu zabo bwite) bibeshya ariko anavuga ko iyo mbehe ibaye ifasha Abanyarwanda ku bwiyunge nyabwo ntacyo byaba bimutwaye.
Ibyo Minisitiri w’Intebe yabivuze ubwo habaga umwiherero w’umunsi umwe wahuje abakorera serivisi z’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda aho yashimangiye ko iyi gahunda igamije kurushaho kurema ubwizerane mu Banyarwanda binyuze mu kubwizanya ukuri, kubabazwa n’ivangura rishingiye ku muko ryateye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi bigakorwa abantu bitandukanya n’ikibi,gusaba imbabazi no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko nubwo atigeze agira uruhare mu bwicanyi ubwo aribwo bwose ariko yicuza kuba ntacyo yakoze kugira ngo akize Abatutsi bicwaga kandi we atarahigwaga.
Nyuma y’ibiganiro bibiri byatanzwe ku ruhare rw’abakoloni mu gutanya no gukwirakwiza urwango mu Banyarwanda, hatanzwe ubuhamya butandukanye ku mateka bamwe mu bakozi baciyemo.
Mu kiganiro ku mateka cyatanzwe na Gen. Frank Rusagara yagaragaje ko ubuyobozi bubi bwose buyobya abaturage bukabagusha mu kibi bugamije inyungu zabo bwite.
Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Amb. James Kimonyo yagaragaje ko we kubera ubuzima yabayemo bw’ubuhunzi no kurenganywa byatumye yanga abahutu biza guhumira ku mirari ubwo yatahaga agasaga benewabo basigaye mu Rwanda bose barishwe muri Jenoside. Cyakora yagaragaje ko yamaze kubohoka bitewe na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge Leta yahisemo ndetse bimubera byiza ubwo hatangiraga gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Innocent Nkurunziza, umukozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe yatanze ubuhamya agaragaza ivangura yakorewe ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye kugera naho ahabwa indangamuntu eshatu mu rwego rwo kugira ngo abone uko yajya acika abamuhigaga.
Yagize ati “Icyambabaje nuko nyuma ya Jenoside nahawe indangamuntu ariko nkasanga nta bwoko bwange burimo kandi narumvaga nage igihe kigeze ngo nishimire icyo ndicyo cyane ko benewacu bari bamaze gufata ubutegetsi’’.
Andre Bucyana, umwe mu bakozi nyuma yo kubohoka yatangaje ko aterwa ipfunwe no kuba abo mu muryango we ndetse barimo na mukuru we wishe abatutsi abonera ho no kubisabira imbabazi.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu biro bya Minisitiri w’Intebe ije ikurikira izindi zabereye mu bigo bitandukanye.