Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi n’ishami ry’umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA) muri ako karere, buratangaza ko gucana urumuri rutazima no kwitegura icyunamo ku nshuro ya 20 bizagenda neza kuko bazakora ubukangurambaga buhagije.
Mu nama itegura gucana urumuri rutazima no kwitegura icyunamo cya Jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa kabiri tariki 06-01-2014, umuyobozi w’akarere ka Karongi yibukije ko icyo gikorwa atari icyunamo ubwacyo, ahubwo ari intangiriro yo kwitegura icyunamo, hibukwa ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard yagize ati icyo gikorwa tugiye kugishyiramo ingufu nyinshi mu mirenge yose, kuko kwibuka Jenocide ku nshuro ya 20 ni ibintu bigomba guhabwa agaciro na buri munyarwanda kandi bigakorwa ku buryo budasanzwe tukibuka aho twavuye tukareba n’aho tugeze twiyubakwa twubaka n’igihugu cyacu.
Umuyobozi w’umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA) mu karere ka Karongi Habarugira Isaac, nawe yavuze ko yizeye ko abanya Karongi bazafatanya bose hamwe gucana urwo rumuri kandi bakabikora bibavuye ku mutima atari ukwiyerurutsa.
Kwitegura gucana urumuri rutazima mu karere ka Karongi bibaye mu gihe urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamishaba mu murenge wa Bwishyura rumaze iminsi rusenywe n’abantu bataramenyekana bagatwara ibyuma na senyenge zari ziruzitiye.
Umuyobozi w’akarere yavuze ko byakozwe n’abo yise ingegera, ariko ngo hari umwe ukekwa wamaze gutabwa muri yombi ashyikirizwa Police ya Karongi ikaba ikirimo gukora iperereza.
Kwakira urumuri rutazima mu karere ka Karongi bizaba ku itariki ya 16 kugeza kuya 17 Mutarama, aho abayobozi n’abaturage bazakorana urugendo batwaye urwo rumuri, bakarugeza muri zone Birambo iri mu mahuriro y’imirenge ine, Gashari, Ruganda, Murambi na Murundi.