Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Huye: Ubuyobozi bw’Akarere burasabwa kwihutisha imihigo

$
0
0

m_Ubuyobozi bw’Akarere burasabwa kwihutisha imihigo

Babisabwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo ubwo bwabagendereraga ku itariki ya 13/1/2014 bagira ngo barebe aho bageze besa imihigo bagiranye n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, abayobozi b’Akarere ka Huye basabwe kugira ijisho ridahuga ku mihigo kuko hasigaye amezi atandatu yonyine.

Kubagira iyi nama byafatiye kuko hari imihigo imwe n’imwe isa n’ikiri mu itangira kandi hashize amezi atandatu isinyiwe.

Muri yo harimo uwo kwinjiza miliyoni zisaga 830 avuye mu misoro n’amahoro ukiri ku rugero rwa 36%, hakabamo uwo guhinga soya uri ku rugero rwa 45%, uwo koroza abakennye inka uri ku rugero rwa 36%, uwo gushyira kaburimbo mu muhanda wiswe uw’icyarabu ukiri ku rugero rwa 38%, ndetse n’uwo kubaka amazu mashyashya mu mugi wa Butare bikozwe n’abikorera ukiri mu itangira.

Eugène Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’Akarere ka Huye, avuga ko igihe cyo gusora ku buryo bugaragara ari mu mezi turimo kugeza mu kwa gatatu, ku buryo nta mpungenge bafite zo kugera ku muhigo bihaye wo kwinjiza miriyoni zisaga 830.

Guhinga soya ngo byadindijwe no kubona imbuto bakererewe, ariko ngo ahari hahinze ibigori mu gihe cy’ihinga B ni zo zizahahingwa.

Koroza abatishoboye nta mpungenge biteye kuko Akarere kamaze kugura inka kari kiyemeje, kandi ngo n’inka ziziturwa muri girinka ndetse n’izizatangwa n’abagenerwabikorwa zarateganyijwe.

Gushyira kaburimbo mu muhanda wo mu Cyarabu byadindijwe no gukura mu nzira insinga n’imiyoboro y’amazi binyura munsi y’iyi mihanda, ariko ngo umwaka w’ingengo y’imari uzashira iyi mihanda yararangiye.

Amazu mashyashya agomba kubakwa n’abikorera ubu yaratangiye. Bisaba ko Akarere gakomeza gukorana na bo kugira ngo mu kwezi kwa gatandatu bazabe bamaze kugeza inyubako zabo ku rugero rwa 50% nk’uko Akarere kabihigiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye kandi ati “mu mihigo 90 twasinyiye, 66% muri yo imaze kweswa ku rugero rushimishije kandi nta mpungenge zo kutazagerwaho, irenga 25% iri ku rugero ruringaniye, naho 9% yo urebye ni bwo igitangira. Iyi igitangira si ukuvuga ko itazagerwaho, ahubwo ni ukubera ko urebye ari bwo igihe cyayo kigeze.”

Uretse ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, ikipe yaje kugenzura aho imihigo y’Akarere ka Huye igeze ishyirwa mu bikorwa, iyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo, Jeanne Izabiriza,  yanasabye ubuyobozi kwita no ku bindi bikorwa bitajyanye n’imihigo bahize ariko bifitiye akamaro abaturage.

Urugero ni nko kudatekereza gusa kongera umubare w’abifashisha biogaz, ahubwo hakaba no kugenzura ko ikora neza ku bayifite kuko hari aho basuye umuturage uyifashisha bagasanga itamuha ingufu z’amashanyarazi yari yiteze. Abatanze iyi nama bavugaga ko  bi bititaweho byaca intege abatarayizana iwabo.

Hari no kugenzura ko guhuza ubutaka bitangiza ibindi bihingwa, kugira ngo bitazaba nk’aho abasuye ibikorwa by’Akarere basanze barahuje ubutaka bagahinga imyumbati myinshi, nyamara bakica kawa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles