Ukwezi kw’imiyorere myiza mu karere ka Nyabihu kwatangirijwe mu murenge wa Shyira mu gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Mutarama 2014. Bimwe mu byaranze uyu munsi, harimo gutaha no kumurikira abaturage b’uyu murenge ndetse n’uwo baturanye wa Rugera bimwe mu bikorwa remezo byabakorewe bibafasha mu iterambere ndetse no gukomeza kwigira.

Umuriro w’amashyanyarazi wagejejwe mu murenge wa Shyira kimwe mu bikorwa remezo byatashwe byanateje ndetse byanashimishije cyane abaturage b’umurenge wa Shyira
Bimwe mu bikorwa remezo byatashywe ku mugaragaro mu murenge wa Shyira harimo umuriro w’amashanyarazi wagejejwe muri uyu murenge bwa mbere utarawugiraga ugafasha abaturage benshi barimo n’abo muri santire ya Vunga imwe muri santire zikomeye mu karere ka Nyabihu. Muri iyi santire hakaba ubu hakorerwa imirimo itandukanye iteza imbere akarere n’abaturage bitewe n’uwo muriro begerejwe.
Uretse umuriro w’amashanyarazi wasusurukije uyu murenge wa Shyira utarawugiraga,hanatashwe n’imihanda itandukanye yagiye ishyirwa mu midugudu nk’umudugudu w’icyitegererezo wa Kazirankara igahuza abaturage abaturage mu buhahirane no mu migenderanire.
Mu gutangira uku kwezi hanatashwe ikigo nderabuzima cya Shyira cyubakiwe abaturage kugira ngo hajye hanozwa ubuvuzi. Abaturage b’uyu murenge bakaba barishimiye cyane ibi bikorwa byabakorewe ndetse banashimangira ko ibyo bamaze kugeraho babikesha imiyoborere myiza irangwa mu Rwanda.
Mukamana,ni umwe mu baturage twaganiriye,avuga ko ubusanzwe umurenge wa Shyira utagiraga umuriro w’amashanyarazi. Kuba barawugejejweho,bagakorerwa n’imihanda ndetse yewe bakubakirwa n’ikigo nderabuzima ngo ni ikintu cy’ingenzi gikomeye cyane gitandukanya imiyoborere y’ubu n’iya kera.
Akaba avuga ko ashimira ubuyobozi kubera ko budahwema kubakorera ibyatuma babaho neza ndetse bakarushaho kugira iterambere rirambye,rituma barushaho kwigira.
Uretse ibikorwa byagejejwe ku baturage,mu karere ka Nyabihu hazanakorwa ibindi bikorwa bitandukanye bizafasha abaturage gutera imbere no kurushaho kwigira. Mukaminani Angela,umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari mu karere ka Nyabihu,avuga ko muri uku kwezi abaturage bezegerwa bagakemurirwa ibibazo bafite.
Avuga ko imiyoborere myiza nk’umusingi wo kwigira,irangwa cyane no kubanza kwita ku baturage bagakemurirwa ibibazo kuko aribwo barushaho gutera imbere no kwigira. Iyi akaba mpamvu,ibibazo byabo bizitabwaho cyane binyuze mu nteko z’abaturage. Hakazajya hamurikirwa abaturage ibibakorerwa ndetse hakatangizwa n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Ikindi kizitabwaho ni ugushishikariza abaturage kwitabira umuganda nka kimwe mu byifashishwa mu gutunganya ibikorwa byinshi bikeneye amaboko ahantu hatandukanye,hanitegurwa guhangana n’igihe cy’imvura kigiye kuza mu minsi iri imbere.

Umuyobozi w’ingabo ku rwego rw’intara y’Iburengerazuba Mubaraka Muganga yatangije umupira w’amaguru mu marushanwa ya Kagame Cup aho umurenge wa Rugera watsinze uwa Shyira 2-1
Abaturage bakaba bazanarushaho kumenyeshwa gahunda ya Ndi umunyarwanda nk’imwe muri gahunda zigamije kubaka igihugu ndetse no guhuza Abanyarwanda kugira ngo barusheho gukunda igihugu cyabo no guharanira icyatuma gitera imbere, baharanira kwigira nk’uko insanganyamatsiko y’ukwezi kw’imiyoborere myiza igira iti “ Imiyoborere myiza: Umusingi wo kwigira”.