Bamwe mu batuye umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze, baravuga ko kuba umunyarwanda birenze kuba ufite indangamuntu y’u Rwanda, ahubwo akaba ari umuntu wimakaza indangagaciro z’ubunyarwanda.
Ibi bikaba ari ibyavuzwe kuri uyu wa mbere tariki 27/01/2014 ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gusobanurira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ abafashamyumvire bo muri uyu murenge, kugirango nabo bazayisobanurire mu tugari dutandukanye tw’uyu murenge.
Mukeshimana, umwe mu bafashamyumvire bahuguwe, avuga ko yari asanzwe aziko kuba umunyarwanda kwe gushingiye ku kimuranga gusa, cyakora ngo ubu abonye neza ko birenze icyo cyangombwa gusa.
Ati: “Kuba umunyarwanda ni ukuba uw’u Rwanda, nawe rukaba urwawe. Nari nziko icyemeza ko ndi umunyarwanda ari indangamuntu gusa, ariko ntabwo ari ibyo gusa. Umunyarwanda akunda igihugu cye n’abagituye mbere yo kwireba we ubwe”.
Prof Shyaka Anastase, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, yagaragaje ko ubunyarwanda ari indangagaciro ihetse izindi, ikaba ingabo idukingira, ikaba umusemburo w’iterambere ndetse n’ibyiza byose biranga abanyarwanda.
Yavuze kandi ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ari gahunda ngari, yo kubaka igihugu mu kwigira kwacyo ndetse no mu iterambere ryacyo. Yavuze kandi ko iyi gahunda atari nshyashya mu Rwanda.
Ati: “Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ntabwo itangiye ejo. Yatangiye kera, yatangiranye n’urugamba rwo kwibohora, ariko ubu ni indi ntambwe turimo dutera kugirango turusheho kwihuta mu iterambere”.
Ikiciro cya kabiri kuri gahunda ‘Ndi Umunyarwanda’ kikaba cyatangiriye mu mirenge yose y’igihugu, aho abagize inteko ishinga amategeko n’abandi bayobozi ku nzego zitandukanye ari gusobanura iyi gahunda, ikazakomereza mu midugudu k’umunsi w’Intwari.