Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Uburasirazuba: Kugira abasaza b’inararibonye ngo ni amahirwe kuko bazatanga ubuhamya bw’ibyo babayemo muri Ndi Umunyarwanda

$
0
0

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette avuga ko intara ayoboye ifite amahirwe kuko ifite abasaza b’inararibonye bazifashishwa mu gutanga ibiganiro muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Mu biganiro abo basaza bazatanga ngo bazajya batanga ubuhamya bw’ibyo babayemo bigaragaza uburyo Abanyarwanda bari umwe bashishikajwe n’Ubunyarwanda bwabahuzaga bose nta macakubiri.

 m_Kugira abasaza b’inararibonye ngo ni amahirwe kuko bazatanga ubuhamya bw’ibyo babayemo muri Ndi Umunyarwanda

Guverineri w’Uburasirazuba yabivugiye mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, ubwo tariki 27/01/2014 abayobozi b’utugari n’imidugudu muri uwo murenge bahugurwaga kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kugira ngo na bo bazayigeze ku baturage kuva tariki ya 01/02/2014, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi w’intwari wanahujwe na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

 m_Kugira abasaza b’inararibonye ngo ni amahirwe kuko bazatanga ubuhamya bw’ibyo babayemo muri Ndi Umunyarwanda1

Yagize ati “Kuba dufite amahirwe nk’aya tukaba dufite n’abayabayemo, ndumva ari amahirwe cyane. Niba haba hari umuntu muto wabisomye wabyize ushobora gutanga ikiganiro, aba basaza b’inararibonye bafite amateka bashobora kubwira abantu ndetse bakarushaho kubyumva twasabye ko na bo bazaba mu batanga ibiganiro ku rwego rw’umudugudu”

Umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba avuga ko kuba hifujwe ko abo basaza b’inararibonye na bo bazatanga ibiganiro muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda ku rwego rw’imidugudu nta yindi mpamvu, uretse kuba iyo umuturage atanze ubuhamya mu kintu yabayemo birushaho gutuma cyumvikana cyane kandi neza.

Abasaza b’inararibonye bitabiriye ibyo biganiro bavuze ko amacakubiri yashenye u Rwanda yaturutse mu bakoroni bakoronije u Rwanda, ariko ngo ntibikwiye ko Abanyarwanda b’iki gihe bakomeza kuyubakiraho, nk’uko Gakwavu Augustin wo mu murenge wa Nyamirama abivuga.

Kayigamba Eugene we avuga ko we kimwe n’abandi basaza bagenzi be b’inararibonye bazagerageza gusobanurira abakiri batoya Ubunyarwanda, akavuga ko mu gihe gahunda ya Ndi Umunyarwanda izaba yacengeye Abanyarwanda izagira akamaro kanini cyane cyane mu gushimangira Ubunyarwanda no guteza imbere ubutwari mu banyarwanda.

Muzehe Kayigamba avuga ko abasaza b’inararibonye batazicara kuva bahawe izo nshingano zo kugira uruhare mu kwigisha abaturage gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Ati “Ntabwo tuzicara, n’iyi nama itari yaba uwo duhuye twese turabimubwira no mu tubari twose, bibe ikiganiro nk’uko tuvuga amasengesho Dawe uri mu ijuru na Ndakuramutsa Mariya”

Uyu musaza anavuga ko hazabaho gusobanurira abana bakiri bato ko Ubunyarwanda nyabwo buharanira kwirinda icyahungabanya igihugu cy’u Rwanda, nk’uko byahoze mu ntero yavugaga ko u Rwanda rutera ariko rudaterwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles