Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Rusizi: Ngo ntibiyumvagamo ko ari abanyarwanda nkabandi kubera amateka banyuzemo

$
0
0

Ngo ntibiyumvagamo ko ari abanyarwanda nkabandi kubera amateka banyuzemo

Abaturage bo kukirwa cya Nkombo ngo bahoraga bikandagira iyo bambukaga ikiyaga bajya guhaha mutundi turere tw’igihugu aho babwibwaga ko ari abashi, ibyo ngo byatumaga bahorana agahinda kuko nubwo bitwaga abashi ngo bari batuye mu Rwanda kandi n’abashi nabo bitirirwaga ntibabemere kuko nabo babitaga abanyarwanda ibyo bigatuma Babura aho bafatwa kubera politiki mbi yangwaga n’amoko aho kurangwa n’ubunyarwanda

Ibi aba banyarwanda babitangarije mu murenge wa Nkombo ubwo basobanurirwaga gahunda ya ndi umunyarwanda icyiciro cya kabiri, gusa aba banyarwanda barashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yazanye iyi gahunda ya” Ndi umunyarwanda” kuko ngo ije kubakura mugihirahiro bituma kandi bagira ijambo mu gihugu cyabo kimwe nabandi banyarwanda.

Aba baturage bavuga ko mubibazo byari bibaraje inshinga ari uko biyumvagamo ko Atari abanyarwanda kuko ngo batagiraga n’amarangamuntu , gusa bavuga ko kwirirwa babasobanurira iyi gahunda bitari ngombwa kuko ngo bo bayisamiye hejuru kuva bahabwa agaciro bakagira abayobozi bakomeye mu nzego z’igihugu aha bakaba batanze urugero rwa Depite Mporanyi Theobald nabandi.

Furaha Innocent hamwe nabandi baturage bo kunkombo bavuga ko ibyo ngo babibonaga nk’inzozi mu mateka yabo kuko ngo batigeze bagira umuyobozi numwe kungoma zabanjirije iya Perezida Paul Kagame nkuko babyitangarije ari naho bahereye bamushima ubutitsa mu guhuza abanyarwanda bari barambuwe ubunyarwanda

Intumwa ya Rubanda mu nteko ishinga amategeko Mporanyi Theobard yasabye aba banyarwanda kurwanya uwariwe wese washaka guhungabanya umutekano w’igihugu bakomeza gusigasira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yabahaje ijambo igatuma bongera guhabwa ubunyarwanda bari barambuwe

Aba baturage bakomeza gutangaza ko bagiye gukomeza kwigisha abandi bagenzi babo iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda” kuko ngo bayisangamo umuti w’ibibazo byinshi bari bafite aho ngo bari baratereranywe n’izindi Leta bakitwa abanyamahanga..


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles