Nyuma y’inyigisho zijyanye nagahunda ya Ndi Umunyarwanda Senateri Professeur Karangwa Chrisologue amaze iminsi yigisha mu karere ka Gicumbi asanga kuvuga ibiri ku mutima no gusasa inzobe ku banyarwanda bizashimangira ubumwe bwabo.
Ibi abitangaza ahereye kubyo abaturage bo mu karere ka Gicumbi bavuga ku byaranze amateka y’u Rwanda aho benshi muri bo bavuga ikibari kumutima bityo bigatuma babohoka ndetse bakunga n’ubumwe bwabo.
Asanga akarere ka Gicumbi gafite umwihariko kuko ariko karere kabereyemo imirwano mu gihe cyo kubohoza igihugu bityo hagapfa abantu bo mungeri zitandukanye ndetse iyo akurikije ibibazo abaturage babaza asanga ari abahutu ndetse n’abatutsi bose uko bavuga ibibazo byabo bafite ibikomere batewe n’intambara abandi batewe na jenoside yakorewe abatutsi.
Avuga ko bamwe mubaturage bavuga ko bahuye n’ikibazo cyo kwicirwa abantu babo n’abari abasirikare ba RPF mugihe cyo kubohoza uru Rwanda batobora bakabivuga babyeruye.
Ku bantu bishwe n’amasasu y’abasirikare ba RPF basobanuriwe ko isasu ridatoranya igihe umuntu ari kurugamba ingorane rero z’abaturage b’akarere ka Gicumbi bahuye nazo bakicwa n’amasasu mugihe cy’urugamba ntabwo bivuze ko inkotanyi zari zigamije kwica abantu kuko zo ntizamenyaga ngo uyu ni umuhutu cyangwa n’umututsi.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda bamwe bamenye itandukaniro rya jenoside n’ubwicanyi busanzwe.
Umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi muri aka karere ka Gicumbi Uwizeyimana julliene avuga ko inyigisho za Ndi Umunyarwanda zibafasha kubohoka no gusobanukirwa byimazeyo ndetse bakanabona inzira zo kubabarirana hagati yabo.
Hatangamungu Straton umwe mubafite abantu bishwe n’amasasu y’ingabo za RPF avuga ko we yumvaga kubwe Leta y’u Rwanda yasaba imbabizi mu izina ry’abasirikare barashe abaturage ariko ngo nyuma yo gusobanurirwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda yumvise ko abasirikare bakoze amakosa ku giti cyabo Atari leta yari yabatumye.
Asanga gahunda ya Ndi Umunyarwanda izafasha abanyarwanda benshi kugera ku bwiyunjye nyabwo kuko wasangaga benshi muri bo bagiranaga urwikekwe hagati yabo.
Avuga ko Ndi Umunyarwanda ije ishimangira gahunda nziza ya leta y’u Rwanda yo gukura amaoko mu byangombwa biranga umuntu izo gahunda zose zikazatuma habaho ubwiyunjye nyabwo mu banyarwanda ndetse bigakuraho burundu amoko mu Rwanda n’urwikekwe hagati y’abanyarwanda.