Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Intwali icyo zaturushije ni ukuba Abanyarwanda – Minisitiri Biruta

$
0
0

Intwali icyo zaturushije ni ukuba Abanyarwanda

Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, Dr Vincent Biruta, atangaza ko icyo Intwali z’u Rwanda zarushije abandi banyarwanda ari uko zemeye kuba Abanyarwanda no mu bihe bikomeye zamagana amacakubiri ndetse n’urwango.

Ubwo tariki ya 01/02/ 2014, mu karere ka Burera bizihizaga umunsi w’intwali, Minisitiri Biruta wari witabiriye uwo muhango yabwiye abaturage ko ubutwali butagombera imyaka cyangwa se ubushobozi bw’igitangaza.

Agira ati “Buriya intwali tuvuga icyo zaturushije ni ukuba Abanyarwanda. Bakaba Abanyarwanda no mu bihe bikomeye. Mu gihe bakanguriye abandi amacakubiri n’urwango, umunyarwanda akavamo akavuga ati ‘jye simbyemera kuko turi Abanyarwanda, tuva inda imwe…

“Umunyarwanda akavamo akavuga ati ‘igihugu cyacu ni u Rwanda, turagikunda, tugomba kucyubaka,tugomba kukigiramo uruhare, tugomba kugiharanira ababitubuza ntidushobora kubibemerera, tugomba kukirwanirira. Akabikora atyo azi neza ko ashobora no kubigwamo.”

Akomeza avuga ko Intwali z’u Rwanda, zirimo Fred Gisa Rwigema, Abana b’i Nyange n’abandi…, zazize Ubunyarwanda.

Minisitiri Biruta akomeza avuga ko iyo mu gihe cya Politiki y’amacakubiri mu Rwanda haboneka amajwi menshi nk’ay’Intwali, Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ntabwo yari gushoboka.

Agira ati “Iyo muri kiriya gihe cya Politiki y’amacakubiri, mu gihe hategurwaga Jenoside hatangwa inyigisho z’urwango, z’amacakubiri. Iyo amajwi aza kuba menshi, hakagira abavuga nka bariya bana b’i Nyange…

“iyo tuza kugira abayobozi b’Intwali benshi kurenza abo twabonye…bakavuga bati ibi ntwabwo ari byo, ntabwo tubyemera, ntabwo Jenoside yari gushoboka, n’ibi bikomere tuvuga mu muryango Nyarwanda ntabyo tuba tuvuga.”

Minisitiri w’uburezi akomeza asaba abanyaburera gukomeza guharanira Ubunyarwanda kugira ngo bazasigire abana babo igihugu kizira amacakubiri bityo nabo bazagire imbaraga zo kuba intwali.

Insanganyamatsiko y’umunsi w’intwali mu mwaka wa 2014 igira iti “ Ndi Umunyarwanda inkingi y’ubutwali.” Kuri uwo munsi kandi nibwo hatangijwe ibiganiro kuri ghunda ya “Ndi Umunyarwanda” ku rwego rw’umudugudu.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’intwali ku nshuro ya 20 mu Rwanda nta Ntwali nshya zerekanwe ngo kuko ubushakashatsi bugikomeza; nk’uko urwego rw’igihugu rushinzwe intwali, imidali n’impeta by’ishimwe rubitangaza.

Intwali z’u Rwanda zigabanyijemo ibyiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’ingenzi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles