Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Rusizi : Barasabwa kwitwararika mu kwakira urumuri rutazima

$
0
0

Barasabwa kwitwararika mu kwakira urumuri rutazima

Mu gihe mu karere ka Rusizi hitegurwa kwakira urumuri rutazima kuwa  07/02/2014, SHEMA Lambert umuyobozi w’umuco na Siporo mu karere ka Rusizi yavuze ko imyiteguro igeze kure mubikorwa byose Aho yatangaje ko  gutegura abana bazaririmba indirimbo y’urumuri  n’izindi service nko kubaka akazu kazabikwamo urumuri  ngo bigeze kure.

Shema yasabye abayobozi bafite mu nshingano gukurikirana iki gikorwa kugirango hatazagira igihungabanya uyu muhango bikaba sakirirego mu karere , abashinzwe gukurikirana iki gikorwa  bunguranye ibitekerezo aho basabwe kugishyiramo imbaraga kuko kidasanzwe mu turere.

Umuyobozi ushinzwe umuco na Siporo kandi Yerekanye ko nta mpungenge zihari mu imyiteguro y’iki gikorwa aho avuga ko  inzego zose zakoze ibyo zashinzwe haba kuruhare rwaba Exectif b ‘imirenge ko bateguye neza abaturage inzego, inzego z’umutekano ,iz’ubuvuzi ,iz’urubyiruko n’izindi.

Michel  umukozi ushinzwe Cenerge mu turere twa Rusizi na Nyamasheke yasabye abayobozi gushishikariza abazatanga ubuhamya baba abarokotse Jenoside ndetse n’abatarahigwaga kuzatanga ubuhamya nyabwo bugaragaza aho abanyarwanda bavuye naho bageze kuko hari abagera imbere y’abantu bagatinya kuvuga ukuri kw’ibyo babonye bari bahagaze imbere bagatangira kuvuga ibindi.

Rwema Simon ushinzwe gukurikirana iki gikorwa hirya no hino kurwego rw’igihugu yasabye ko badakwiye kuzabuza abaturage ibikorwa byabo ko ababishaka kubushake bwabo  aribo bazaza kwakira urumuri mu rwego rwo kugirango abantu bumveko ari igikorwa umuntu adahatirwa kuko ngo ngo umuco wo kwinginga abantu kugikorwa nkiki buri wese agomba kumva ko ari icye atabihatiwe akacyitabira

Rwema Simon  yanasabye abashinzwe iki gikorwa kuzitwararika mu gutwara uru rumuri rutazima kuko ngo nubwo rwitwa ko rutazima bishoboka ko  rwazima kuko ngo hari aho byabaye  aha akaba yavuze ko hakwiye gutegurwa bigengesera neza ukuzatwarwa k’urumuri kugirango rutazabazimana kandi rudakwiye kizima akaba ari muri urwo rwego yabasabye kuzarucunga neza.

Gusa urubyiruko rurasabwa kuzitabira iki gikorwa kuko arirwo nzira ikomeye yo gukomeza kubaka igihugu cyabo mubihe biri imbere.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles