Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Kirehe kuri uyu wa 12/02/2014 yarateranye yemeza ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2013-2014 ingana na miliyari 8,780.
Muri iyi nama yize ku ngingo imwe rukumbi ariyo yo kwemeza ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014. Kwemeza iyi ngengo y’imari muri aka Karere byabanjirijwe no gutanga ibitekerezo binyuranye kuri iyi ngengo y’imari, buri mujyanama yagiraga igitekerezo atanga.
Muri rusange iyi ngengo y’imari hashimwe uburyo yateguwe, n’uburyo izibanda ku bibazo by’ingenzi biganisha ku mibereho myiza y’abaturage, n’iterambere muri rusange nk’uko byatangajwe na Perezida w’iyi nama Njyanama Rwagasana Erneste.
Igishya kigaragara muri iyi ngengo y’imari y’Akarere ka Kirehe ingana na miliyari 8 zisaga ni uruhare runini Akarere gafitemo, ngo amafaranga aturuka mu Karere ubwayo aragenda yiyongera.
Mu nama yo kwemeza ingengo y’imari y’Akarere ka Kirehe hari n’abakozi batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe hamwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize ako karere.
Perezida w’inama Njyanama yemeza ko iyi ngengo y’imari y’Akarere yizwe neza hakurikije amategeko, akaba avuga ko ku bijyanye n’iterambere ry’Akarere usanga ingengo y’imari y’uyu mwaka hari ibyazamutseho ugereranyije n’izayibanjirije kikaba ari gishya kandi gishimishije kigaragara muri iyi ngengo y’imari.
Iyi nama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Kirehe iyobowe n’umuyobozi wayo imaze gukorera ubugororangingo ingengo y’imari ivuguruye y’ umwaka wa 2013-2014 abajyanama bose bayitoye 100% umuyobozi wa Njyanama akaba avuga ko kuba barateranye bakemeza iyi ngengo y’imari biri mu nshingano zabo, aboneraho gusaba abajyanama kuba aba mbere mu kureba ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngengo y’imari.