Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Kirehe-Njyanama yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2013-2014

$
0
0
m_Kirehe-Njyanama yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2013

Perezida wa njyanama, asinyira ko ingengo y’imari yuzuye

Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Kirehe kuri uyu wa 12/02/2014 yarateranye yemeza ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2013-2014 ingana na miliyari 8,780.

Muri iyi nama yize ku ngingo imwe rukumbi ariyo yo kwemeza ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014. Kwemeza iyi ngengo y’imari muri aka Karere byabanjirijwe no gutanga ibitekerezo binyuranye kuri iyi ngengo y’imari, buri mujyanama yagiraga igitekerezo atanga.

m_Kirehe-Njyanama yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2013-2014

Muri rusange iyi ngengo y’imari hashimwe uburyo yateguwe, n’uburyo izibanda ku bibazo by’ingenzi biganisha  ku mibereho myiza y’abaturage, n’iterambere muri rusange nk’uko byatangajwe na Perezida w’iyi nama Njyanama Rwagasana Erneste.

Igishya kigaragara muri iyi ngengo y’imari y’Akarere ka Kirehe  ingana na miliyari  8 zisaga  ni uruhare runini Akarere gafitemo, ngo amafaranga aturuka mu Karere ubwayo  aragenda yiyongera.

Mu nama yo kwemeza ingengo y’imari y’Akarere ka Kirehe hari n’abakozi batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe hamwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize ako karere.

Perezida w’inama Njyanama yemeza ko iyi ngengo y’imari y’Akarere yizwe neza hakurikije amategeko,   akaba avuga ko ku bijyanye n’iterambere ry’Akarere  usanga ingengo y’imari y’uyu mwaka hari ibyazamutseho ugereranyije n’izayibanjirije  kikaba ari gishya  kandi gishimishije kigaragara muri iyi ngengo y’imari.

Iyi nama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Kirehe iyobowe n’umuyobozi wayo imaze gukorera ubugororangingo ingengo y’imari ivuguruye y’ umwaka wa 2013-2014 abajyanama bose bayitoye 100% umuyobozi wa Njyanama akaba  avuga ko kuba barateranye bakemeza iyi ngengo y’imari biri mu nshingano zabo, aboneraho gusaba abajyanama kuba aba mbere mu kureba ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngengo y’imari.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles