Clik here to view.

Umujyi wa Karongi mu mwaka wa 2013
Imyaka ibaye 19 abanyarwanda babohotse ku butegetsi bw’igitugu n’ingoyi y’irondakoko yatoneshaga igice kimwe cy’abanyarwanda, abandi bagahezwa muri byose kugeza n’ubwo bavutswa ubuzima bwabo bazira uko baremwe. Ibyo byose ariko hashize imyaka 19 bibaye amateka, nyuma y’aho ingabo za FPR Inkotanyi zihiritse ingoma ya Habyarimana Juvenal yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
twagiranye ikiganiro n’abantu batatu batandukanye mu karere ka Karongi, bayibwira uko babona u Rwanda ruhagaze nyuma y’imyaka 19 rwibohoye.
Solange ni umukobwa w’imyaka 25. We na mugenzi we Sifa bacuruza imyenda mishyashya mu iduka ryitwa Direction Shop riri mu mujyi wa Karongi. Twagiranye ikiganiro kitari kirekire bambwira uko babona u Rwanda rwibohoye atari gusa kuri Jenoside yakorwe abatutsi, ahubwo no mu bundi buzima busanzwe bwa buri munsi.
Solange: Ikintu cyambere kingaragariza ko u Rwanda rwabohotse, ruragendwa neza, umutekano ni wose. Ikindi kandi jyewe nemera ko kwibohora bitagira imipaka kuko umuntu abohoka muri byinshi. Urugero natanga ubu mu Rwanda abagore bafite uburenganzira mu bintu byose. Kera nta mugore wabaga umuyobozi ariko ubu abagore barayobora, ku bwanjye iki nacyo kigaragaza ko twibohoye no mu mutwe.
Solange we yabaga mu Rwanda mbere ya 1994, kimwe na mugenzi we Sifa intambara na jenoside byabaye bakiri bato. Sifa ariko we yavukiye mu gihugu cy’abaturanyi (Zaire ya kera), ubu yahindutse Repubilika Iharanira Demukarasi ya Congo. Ese we kwibohora abyumva ate:
Sifa: Kwibohora byari bikwiye kuko twabashije gusubira iwacu mu Rwatubyaye nubwo twasanze abacu benshi barabamaze, ariko uko biri byaradushimishije gusubira kuri gakondo. Kera nta mutekano wari mu Rwanda, ariko ubu hari iterambere, umutekano ni wose, abantu bariyunze, bariyubatse, hari imidugudu n’izindi nyubako, mbere y’intambara urabona ukuntu u Rwanda rwari rumeze, wabaga wava nk’aha ukajya kurahura nk’iriya ariko ubu ntago ariko bimeze! U Rwanda ruragendwa ntakibazo.
Aba banyarwandakazi bombi nanababajije icyo batekereza ku kuba u Rwanda rutuwe n’abantu batandukanye baturutse hirya no hino ku isi, bakaba barumazemo imyaka 19 buri wese ashyiraho ake mu kurusana.
Sifa: Kuba u Rwanda rutuwe n’abantu bavuye Burundi, Congo, Uganda, Tanzania na Kenya byatumye iterambere riza kubera ko bahurije hamwe bituma iterambere ryihuta.
Solange: Ni byiza kubera ko abo bantu bavuye hanze, hari bake bari basigaye mu Rwanda, abari bavuye hanze baza bafite ibyo bazi, bafite ubumenyi bazi basanga abari bari mu Rwanda bake bari basigaye nabo hari icyo bazi bahuriza hamwe, ni yo mpamvu dufite iterambere kandi ni ko kwibohora kwiza.
Ese abanyamahanga babibona bate?
twanabashije guhura n’umunyamahanga wari waje mu karere ka Karongi mu muhango wo gusoza ibikorwa by’umushinga Ibyiringiro waterwaga inkunga na USAID binyuze mu muryango nterankunga wa kiliziya gatulika (Catholic Relief Services).
Clik here to view.

Umuyobozi wa CRS mu Rwanda, Lean Hager. Photo:
Mbabazi Rene Thierry, Karongi
Uwo munyamahanga yitwa LeAnn Hager, akaba ari nawe ukuriye CRS mu Rwanda, Atanga ibitecyerezo
LeAnn Hager: Jyewe ntibyanyorohera cyane kuvuga uko u Rwanda ruhagaze nyuma y’imyaka 19 rubohotse, ariko mu mwaka umwe wonyine mpamaze, mfite byinshi maze kubona navuga kandi bishimishije. Abaturage bose usanga bavuga rumwe kuri gahunda z’igihugu, mufite Perezida uzi icyo imiyoborere myiza bisobanura uhereye no ku cyerekezo yahaye abaturage be kandi baramushyigikiye 100% kuko abo tuganira bose wumva bashyigikiye kandi banishimira iterambere amaze kubagezaho. Nanjye rero iyo ndebye nsanga ibyo mu maze kugeraho mu myaka 19 ishize ari ibintu abanyarwanda bose bakwiye kwishimira kubera ko impinduka ziragaragara haba mu bukungu, iterambere ndetse n’imibereho myiza. Ibi rero bituma ngira icyizere ko u Rwanda ruzagera ku ngamba z’ikinyagihumbi, n’izitagerwaho ruzaba ruri hafi yazo. Yego haracyari ibintu bigomba gushyirwamo imbaraga nyinshi urugero nko kugabanya ibibazo by’imirire mibi n’utundi tubazo, ariko ugereranyije no mu myaka 19 ishize, u Rwanda ruvuye kure cyane kandi rubikesheje gukorera hamwe kandi icyo ni ikintu gikomeye cyane.
Utekereza iki ku ruhare umuryango uhagarariye mu Rwanda (Catholic Relief Services) wagira kugira ngo abatuye u Rwanda bakomeze kugendera mu nzira nziza.
LeAnn Hager: Catholic Relief Services yagize uruhare runini mu myaka 19 ishize, ndetse no mu myaka 50 ishize kuko ni yo imaze ikorera mu Rwanda. Yafashije igihugu cyane mu kwiteza imbere, twafatanyije n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye, nko gutanga ubufasha mu bumenyi, gukorana n’indi miryango yo mu gihugu dufasha abaturage kwikura mu bukene kandi byose tukabikora tugendeye kuri politike ya leta.
Icyo mbona umuryango nka Catholic Relief Services wakomeza gufasha abanyarwanda mu bihe biri imbere, ni ugushyira imbaraga mu mikoranire n’abaturage cyane cyane abikorera tubafasha kugira ubumenyi bukenewe kandi bakabushyira mu bikorwa uko bikwiye kuko bafite ubuyobozi bwiza bubaha agaciro.