Intore zishoje icyiciro cya kabiri cy’urugerero ziratangaza ko ku rugerero zahakuye amasomo menshi arimo kumenya neza umuryango nyarwanda kuko zagize igihe cyo kubana nawo, ndetse zikaba zarabashije kwiyumvamo neza ko ari imbaraga z’igihugu n’umusemburo w’impinduka nziza.
Umwe mu basore bakoraga urugerero mu murenge wa Mbazi avuga ko iyo ataza gukora urugerero yari kuba ahombye kutamenya umuryango nyarwanda ndetse n’imbaraga ze yakoresheje yubaka igihugu ngo zari gupfa ubusa.
Ati: “Iyo ntaza gukora urugerero nari kuba mpombye cyane kuko ntari kumenya ngo imyumvire y’abanyarwanda imeze ite? Ikindi nari kuba mpombye kuko imbaraga zange zari kuba zipfuye ubusa. Nk’urubyiruko kandi rukunda igihugu nagombaga gutanga amaboko yange ngo akorere igihugu”.
Uyu musore kimwe na bagenzi be bemeza ko uruhare bagize mu kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda babafasha mu bikorwa bifatika ndetse no guhindura imyumvire byatumye barushaho kumva ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi ari umusemburo w’impinduka nziza.
“Urugerero rwamfashije kumenya ko ndi imbaraga z’igihugu kuko mu bikorwa byinshi byo guteza imbere igihugu cyacu twagiye dukora nagizemo uruhare, aho twagendaga dukora ubukangurambaga mu nzego zitandukanye, kandi hari n’ibikorwa byinshi twagizemo uruhare….”, Manirakiza Florence.
Kuba urugerero ari ubwa mbere rwari rukozwe ngo byasize amasomo menshi azashingirwaho mu kunoza urugerero rw’ubutaha.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko ikibazo cyo kubura ibikoresho by’ibanze cyagiye kigaragara kizitabwaho hakiri kare kugira ngo urugerero rw’ubutaha ruzabashe kurushaho kugenda neza, ndetse n’abahagarariye izindi ntore bakaba bahabwa uburyo bw’itumanaho ngo guhanahana amakuru byihute.
Urugerero rukorwa n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye aho nyuma yo gutozwa batumwa bakajya gukora ibikorwa by’ubwitange bashyize mu mihigo yabo, biba bigizwe n’imirimo y’amaboko ndetse n’ubukangurambaga.