Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Rubavu: ibikorwa byo kwitegura gushyingura mucyubahiro imibiri yatawe muri Komini Rouge birakomeje

$
0
0

Taliki ya 21/6/2013 nibwo akarere ka Rubavu n’inshuti zako bazashyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 muri Gisenyi bakajugunywa mu cyobo cyiswe Komini Rouge mu mujyi wa Gisenyi.

Nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda nibwo akarere ka Rubavu kagiye gushyingura mu cyubahiro abatawe muri Komini Rouge bitewe no kubanza gushaka ubushobozi bw’akarere n’amakuru y’abahaguye.

Uretse imibiri y’abishwe mu gihe cya Jenoside batawe mu byobo bya Komini Rouge ngo kuva Perezida Habyarimana yafata ubutegetsi mbere 1980 hagiye hakoreshwa mu kuhashyira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagiye bicwa.

Ubu imibiri imaze gutegurwa igombwa gushyingurwa mu cyubahiro yabonetse Komini Rouge igera kuri 4589 ariko hakaziyongeraho iyindi mibiri 10 yabonetse mu murenge wa Kanama, imibiri 14 yabonetse mu mujyi wa Gisenyi hamwe n’umubiri w’umuntu wabonetse mu murenge wa Rugerero.

Imbogamizi mu gushyingura abazize jenoside muri Gisenyi

Kabanda Innocent aganira

Kabanda Innocent aganira n’abitabiriye igikorwa cyo gutunganya imibiri yatawe Komini Rouge

Nkuko ukuriye Ibuka mu karere ka Rubavu Kabanda Innocent yabidutangarije ngo ibikorwa birakomeje byo kwitegura gushyingura mucyubahiro, ariko abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Rubavu bakomeje kugira ibibazo byo kuba badahabwa amakuru y’ababo bishwe mu gihe cya Jenoside.

Kabanda avuga ko nubwo bari barahawe amakuru mu gihe cya Gacaca ko abatutsi bo muri Gisenyi bajugunywe mu cyobo cya Komini Rouge, ngo basanze amakuru bahawe atariyo kuko imibiri basanze muri Komini Rouge yageraga kuri 350 kandi umujyi wa Gisneyi wiciwemo abantu barenga ibihumbi 5.

Nyuma yo gucukura icyobo rusange cyari kitezwe kubamo imibiri myinshi y’abazize Jenoside muri Gisenyi bakakijugunywamo, ababuze ababo batunguwe no kubona imibiri micye ariko baza kubona andi makuru agaragaza ikindi cyobo kitari cyaramenyekanye cyajugunywemo abantu barenga ibihumbi 2, Kabanda akaba avuga ko abatanze amakuru muri Gacaca babeshye.

Mu gikorwa cyo gushaka

Mu gikorwa cyo gushaka imibiri y’abatawe mucyobo Rusange Komini Rouge ariko hakaboneka bacye

Nubwo hari bamwe bashoboye kuboneka bari bitezwe ko biciwe Komini Rouge bakajugunywa mu byobo Rusange ngo hari n’abataraboneka kandi bagombye gushyingurwa mu cyubahiro, akavuga ko imbogamizi zo gutanga amakuru zikomeje kwigaragaza.

Uretse ikibazo cy’amakuru, umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu avuga ko hari n’ikibazo cy’amikoro kuburyo muri miliyoni 18 zari ziteganyijwe hamaze kuboneka miliyoni 9 nazo zavuye mu nkunga zatanzwe n’abaturage, ubuyobozi bw’akarere ariko bukaba bwemeye ko bushobora gutanga asigaye nyuma y’inama yabaye k’umugoroba taliki ya 16/6/2014.

Komini Rouge nk’ahantu hiciwe abantu benshi kandi hakarangwa n’amateka ndenga kamere mu kwica abatutsi kubera ibikorwa byahakorewe, hubatswe urwibutso ariko narwo rutaruzura kubera ikibazo cy’amafaranga, ubu ikigiye kuzura n’imva yo gushyinguramo imva izatwara akayabo karenga miliyoni 30.

Kabanda avuga ko taliki ya 20 hazaba ibikorwa by’urugendo kuva mu mujyi wa Gisneyi kugera kuri Stade umuganda yegereye Komini Rouge, hakaba ijoro ryo kwibuka ahazatangwa ubuhamya n’ibiganiro bw’ibyabaye mu gihe cya Jenoside muri Gisenyi.

Igikorwa nyirizina cyo gushyingura kikazaba taliki ya 21/6/2014 nubwo gishobora kuzakomeza kuko hari imibiri itaraboneka izakomeza gushakishwa kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles