Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Gicumbi – Bibohoye urwango abanyapolitike bo kuri leta ya Habyarimana yababibyemo

$
0
0
m_Bibohoye urwango abanyapolitike bo kuri leta ya Habyarimana yababibyemo

Sitade ya Byumba yari yuzuye abaturage baje kwizihiza ibirori

m_Bibohoye urwango abanyapolitike bo kuri leta ya Habyarimana yababibyemo1

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye abanyagicumbi bavuga ko bibohoye u rwango bari barabibwemo na leta y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Habyarima Juvenari hamwe n’abanyapolitike bayoboranaga rwo kwanga inkotanyi.

Umwe mubaturage wari witabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye kuri uyu wa 4/7/2014 Ntagungira Deogratias avuga ko leta ya Habayarimana yababibagamo urwango rwo kwanga inkotanyi bababwira ko atari abantu ahubwo ari inyenzi zifite amatwi ndetse n’uburebure bukabije n’imirizo.

m_Bibohoye urwango abanyapolitike bo kuri leta ya Habyarimana yababibyemo2

Ibigo by’Imari nbyo byitabiriye ibirori byo kwibohora

Avuga ko icyo gihe Inkotanyi zitera zinjiriye mu karere ka Gicumbi  agasanga ariyo mpamvu babangishaga inkotanyi bababwira ko Inyenzi zifite amatwi n’imirizo bakumva ari ibisimba.

m_Bibohoye urwango abanyapolitike bo kuri leta ya Habyarimana yababibyemo3

Ingabo z’igihugu bazisabye guhaguruka barazishimira ubwitanjye bwo kubohoza u Rwanda

Nyuma babahaga izina ry’inyenzi babagereranya n’ibisimba ariko nabo baje kwibonera ukuri kwabyo ko ari urwango bababibagamo.

Nyuma baje kujya bahura n’abasirikare ba RPF inkotanyi aho barwaniraga muri aka karere ka Gicumbi mu mirenge ya Kaniga , Cyumba, na Mukarange bakababwira impamvu bashoje urugamba ko ari ukwibohora ingoma y’igitugu.

m_Bibohoye urwango abanyapolitike bo kuri leta ya Habyarimana yababibyemo4

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori

Ati “ twarabamenye kuko leta ya Habyarimana nta kiza yahaga abanyarwanda wasangaga birira gusa, barazanye inda twe ntibatwibuke ariko ubu Perezida Paul Kagame yazaniye abanyarwanda iterambere.”

Bimwe mu byo bashima byagezweho harimo uburezi budaheza, Gahunda ya Girinka munyarwanda, gukura amoko mu banyarwanda hashimagirwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse ntiyandikwe no mu byangombwa biranga umunyarwanda, Ubwisungane mu kwivuza, kutaronda uturere , n’umutekano w’abanyarwanda muri rusange.

m_Bibohoye urwango abanyapolitike bo kuri leta ya Habyarimana yababibyemo5

Abanyeshuri nabo baijihije umunsi wo kwibohora

Mukandutiye Godebereta avuga ko ubu buri munyarwanda yari akwiye kwirata ibyo amaze kugeraho mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye kuko ntawe ubuyobozi bwa RPF inkotanyi bwaheje.

Ashima guha abagore ijambo no kuba nta mugore ugikorerwa ihohoterwa iryo ariyo ryose kuko leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’urwego rwa polisi ishinzwe kurwanya ihohoterwa “ISange One Stop center” ikaba ifasha abagore kurenganurwa igihe hari uwabahohoteye.

Ikindi abanyagicumbi bishimiye kuri uyu munsi ngo ni uburyo babanaga n’ingabo za RPF inkotanyi mugihe cyo kubohoza urwanda.

Ngo icyo gihe bafatanyaga n’abaturage muri gahunda zose zo kubohoza igihugu kandi bagashima ko nta muturage bahohoteraga muri icyo gihe ndetse ko nubu usanga ingabo za RPF zifite ikinyabupfura gitandukanye n’ikingabo zo kuri leta ya Habyarimana.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuye kure Alexandre avuga ko yari politike mbi yo kwambura agaciro abantu babagereranya n’ibisimba.

m_Bibohoye urwango abanyapolitike bo kuri leta ya Habyarimana yababibyemo6

Umwana wavuze umuvugo Majoro Bikaga Donat yamuhembye amafaranga

Avuga ko ibinyoma by’ubuyobozi bubi byaje gutahurwa kuko nyuma y’uko urugamba rurangiye abaturage nabo biboneye ukuri kubyo babeshywaga atari ukuri.

Avuga ko aho abanyarwanda bageze bagomba kwiyubaka aho gukomeza kugendera kubinyoma by’abashaka gusenya ibyo abanyarwanda biyubakiye.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles