Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

‘Local defense’ b’i Nyagatare basoje ikivi bashimirwa

$
0
0
Local defense’ b’i Nyagatare basoje ikivi bashimirwa

Morali yari yose basezererwa.

 Kugira ikinyabupfura, ubunyangamugayo, kubana neza n’abandi baturage no gukomeza kuba ijisho ry’umutekano nibyo byasabwe abahoze ari ba ‘local defense’ bo mu karere ka Nyagatare mu muhango wo kubasezerera wabaye kuri uyu wa 10/07/2014 mbere y’uko basimbuzwa urwego ruzitwa DASSO 

Aba bashoje ikivi cyabo bizeje ko batazihanganira abashaka guhungabanya umutekano n’umudendezo wa rubanda. Akarere ka Nyagatare kabarirwagamo aba local defence bagera kuri 300.

Bamwe muri bo, cyane cyane abakiri bato n’abisoje amashuri ngo bazashyirwa mu rwego rwa DASSO ruzafata inshingano yo kurinda umutekano w’abaturage byakorwaga na Local defense.

Bazaza Jean Damascene yakoreraga mu murenge wa Gatunda. Avuga ko n’ubwo bashoje ikivi cyabo ariko batashye bishimira ko umutekano baharaniye wagezweho kandi babigizemo uruhare kandi ngo nk’ababitojwe ngo ntibazihanganira uwo ariwe wese washaka guhungabanya umutekano n’umudendezo wa rubanda.

‘Local defense’ b’i Nyagatare basoje ikivi bashimirwa2

Sabiti yabasabye kujya kuba ijisho ry’umutekano mu midugudu batuyemo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Atuhe Sabiti Fred yashimye aba ba local defence ubwitange bagaragaje mu kubungabunga umutekano anabasaba kutazasiga izina ryabo isuri mbi bishora mu ngeso mbi. Yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura, kuba intangarugero no kuba ijisho ry’umutekano.

Mayor ( ibumoso) yabasabye kwibumbira mu makoperative bagafashwa

Mayor ( ibumoso) yabasabye kwibumbira mu makoperative bagafashwa.

Ubutumwa bwo gukomeza kuba ijisho ry’umutekano kandi nibwo bahawe na Superintendent Safari Christian uyobora polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare wabibukije ko kurinda umutekano bidakwiye gukorwa hashingiwe ku myambaro bambaraga gusa, ahubwo bo bagomba kubikora by’umwihariko nk’ababifitemo uburambe n’ubunararibonye.

Urwego rwa Local defense rwashinzwe mu mwaka wa 1996 hagamijwe kunganira inzego z’umutekano ndetse n’abaturage cyane ko bafatanyaga mu kurinda no kubungabunga umutekano.

Abasezerewe babaga muri local defense basabwe kwibumbira mu makoperative kuko aribwo byakoroha guterwa inkunga.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles