Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Abazivuriza i Mukomacara batangiye guhanga umuhanda ugana ku ivuriro bagiye kubakirwa

$
0
0

Abatuye mu kagari ka Mukomacara mu murenge wa Mugombwa ho mu karere ka Gisagara batangiye igikorwa cyo guhanga umuhanda ureshya na kilometero ebyiri werekeza aho bateganya kubaka ikigo cy’ubuvuzi bita poste de santé izabafasha kujya babona serivise z’ubuvuzi hafi yabo.

m_Abazivuriza i Mukomacara batangiye guhanga umuhanda ugana ku ivuriro bagiye kubakirwa

Abatuye Mukomacara nyuma y’umuganda bicaye bajya inama y’uko imibereho n’iterambere byaba byiza iwabo

Iki gikorwa cyabaye mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga cyahawe agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atatu cyavuye ku cyifuzo cy’abatuye ako gace, bavuga ko bashakaga kubanza kubaka umuhanda ngo ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka iryo vuriro rito bizabone aho binyuzwa hatagoranye nk’uko Kanakuze Liberata abivuga.

Yagize ati “Iki gikorwa kiradufasha kuko nibatangira kutwubakira iri vuriro no kuhageza ibikoresho bizoroha maze rinubakwe vuba natwe tubonereho kuzatagira kuryivurizaho vuba.”

Iri vuriro rito, poste de santé, rizaba rije kunganira ibigo nderabuzima bari basanzwe bivurizaho birimo icya Kansi, i Mukindo ndetse n’icy’ i Gikore, ubusanzwe bavuga ko biri kure y’aho batuye kuko bakoraga urugendo rureshya na kilometer hafi umunani cyangwa icumi bajya kwivuza kandi abenshi bagenda n’amaguru.

Munyengango Ladislas we ati “Ubu bizoroha kurushaho kuko byatuberaga ikibazo nk’igihe cyo guheka umurwayi ajya kwa muganga twamaraga isaha yose mu nzira kandi duhetse. Byatuvunaga cyane ariko ivuriro nirigera aha hazajya hatubera bugufi.”

 Karekezi Leandre uyobora akarere ka Gisagara wifatanyije n’abaturage b’aka kagari muri uwo muganda yabashimiye ubushake bagaragaza bwo kwishakira ibisubizo ndetse n’umurava mu gushaka kugera ku bikorwa by’iterambere kandi abemerera ubufasha bw’akarere muri uwo mugambi bateganyamo kwiyubakira iyi poste de santé n’ibiro by’akagari ka Mukomacara.

Umuhanda wahanzwe wahawe agaciro k’amafaranga ibihumbi 300 y’u Rwanda. Nyuma y’umuganda hanashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibiro by’akagari ka Mukomacara.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles