Abatuye mu murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo babwiye intumwa za Banki y’Isi ko ibikorwa byo muri gahunda y’Umurenge VUP ndetse n’amafaranga babikuyemo byazanye imoinduka zikomeye iwabo, ibikorwaremezo n’amafaranga bikabafasha kugera kuri byinshi.
Ibi abatuye aho i Remera babitangaje kuwa 23/07/2014 ubwo intumwa za Banki y’Isi zabasuraga mu rwego rwo kureba aho ibikorwa iyi banki itera inkunga muri gahunda ya VUP Umurenge bigeze bishyirwa mu bikorwa ndetse banareba aho ibyo bikorwa bimaze kugeza abaturage mu iterambere.
Gahunda ya VUP, Vision 2020 Umurenge yashyizweho igamije gufasha imirenge ikennye y’icyitegererezo muri buri karere kwiteza imbere hubakwa ibikorwaremezo abaturage bakeneye kandi abaturage bayituye bahabwa akazi muri ibyo bikorwa ndetse abafite intege nke bagahabwa inkunga y’ingoboka.
Abakora imirimo rusange yo gutunganya umuhanda aho bahawe akazi muri VUP i Remera bemeza ko mbere y’uko iyi gahunda itangira bari babayeho mu bukene n’ubwigunge ariko ubu ngo amafaranga bahembwa muri iyi mirimo abafasha kwicyenura no gutunga imiryango yabo.
Basabose Tharcisse ushinzwe guhuza ibikorwa muri gahunda ya VUP mu karere ka Gatsibo avuga ko abatuye umurenge wa Remera ndetse no mu karere ka Gatsibo muri rusange bamaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara nyuma y’uko iyi gahunda itangiye mu mwaka wa 2008, bakaba bamaze kwitunganyiriza ibikorwaremezo byinshi banabona amafaranga bicyenuza.
Agira ati “Kuva VUP yatangira muri Gatsibo, abaturage bamaze guhindura imibereho cyane kuko ugera mu rugo rw’umuntu akakubwira ko mbere y’uko iyi gahunda itangira yashoboraga kuba yamara kabiri cyangwa gatatu atariye ariko ubu ntibikibaho kuko abari abakene ariko bashobora gukora babonye akazi kandi n’ibikorwaremezo byubakwa bikaba byarafashije abandi kubona uko bakora imishinga nk’ubucuruzi n’ibindi.”
Gahunda ya VUP mu karere ka Gatsibo imaze kugezwa mu mirenge umunani, biteganyijwe ko izagezwa mu mirenge 12 muri 14 igize Akarere ka Gatsibo.
Abaturage bamaze kugerwaho n’iyi gahunda mu karere kose basaga ibihumbi 13 (13,447), ikaba yarabahaye akazi akazi aho bahembwa ibihumbi 13 kucyo bita ikivi kingana n’iminsi itandatu kuri buri wese, aho bakora imirimo yo kwitunganyiriza imihanda ibahuza n’indi mirenge bahana imbibe hagamijwe guteza imbere ubuhahirane.