Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Gicumbi – Batangiye gushyira mubikorwa ingamba zo gukumira inkongi

$
0
0

Nyuma y’aho hagaragariye inkongi zigenda zibasira amazu hirya no hino mu gihugu, ubu mu karere ka Gicumbi bamaze gufata ingamba zirimo gukumira inkongi z’imiriro bagura za kizimyamwoto bakazishyira ku mazu yabo.

Nyumba yo kubona ko zimwe mu nyubako ziri mu mujyi wa Byumba zishobora kugerwaho n’inkongi y’umuriro, bamwe mhari abacuruzi bavuga ko bafashe ingamba zo kugura za kizimyamwoto mu rwego rwo kwirinda impanuka z’inkongi z’umuriro nk’uko Ntaganda Gaspard abivuga .

Avuga ko batafashe ingamba zo gukumira inkongi z’umuriro gusa ahubwo ngo batangiye gushyira ibicuruzwa byabo mu bwishingizi kugirango igihe bahuye n’inkozi cyangwa ikindi kiza kikabangiriza ibicuruzwa 

m_Gicumbi – Batangiye gushyira mubikorwa ingamba

Kizimyamwoto iri kunyubako y’akarere

Munyakazi Augustin Uhagarariye abikorera muri aka karere avuga ko ubuyobozi bukomeje kwigisha abikorera kugura za kizimyamwoto ndetse banafata ubwishingizi bw’amazu kuko bamaze kubona ingaruko zo kutagira za kizimyamwoto ndetse n’ubwishingizi bw’ibicuruzwa ndetse n’amazu bityo bahura n’ikiza cy’inkongi ibintu byabo bigahomba burundu.

Ibi n’ibyagarutsweho n’umwe mu bikorera mu karere ka Gicumbi Ntaganda Gaspard aho avuga ko ubu buri mucuruzi afite  kizimyamwoto yo kuba yakwifashisha igihe ahuye n’inkongi.

m_Aha Polisi yaririmo yereka abaturage uko bakoresha kizimyamwoto

Aha Polisi yaririmo yereka abaturage uko bakoresha kizimyamwoto

Avuga kandi ko ubu batangiye gushyira amazu n’ibicuruzwa byabo mu bwishingizi nyuma yo gukangurirwa no kwigishwa ibyiza byo gushingana imitungo yabo.

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko ubu usanga mu bigo byinshi ndetse no ku mazu y’abikorera bamaze kugura za kizimyamwoto.

By’akarusho ngo Akarere ka Gicumbi kakaba ariko kabimburiye abandi gushyira za kizimyamwoto ku nyubako zako nk’uko Kagenzi Stanisilas umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu abigarukaho.

Ngo uretse abikorera no mu bigo by’amashuri, ibigo byigenga, ibya leta ndetse n’andi mazu y’ubucuruzi byose bimaze kugura za kizimyamwoto nto zo kwifashisha.

m_Aha umuturage yararimo yiga gukoresha kizimyamwoto

Aha umuturage yararimo yiga gukoresha kizimyamwoto

Ubu mu karere kose hakab hamaze kugurwa kizimyamwoto zigera mu 150 ndetse bakaba bagikomeje ubukangurambaga kugirango byibura buri mutage wese azabe afite kizimyamwoto.

Kuba abaturage ba gicumbi bamaze kwitabira kugura za kizimyamwoto ngo bizabafasha gukumira inkongi igihe bahuye nazo kandi ngo hari abandi bantu bahuguwe gukoresha kizimyamwoto muri aka karere bakaba bazafasha abaziguze kumenya kuzikoresha nk’uko Kagenzi akomeza abivuga.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088