Ubuyobozi bushinzwe ubugenzuzi bw’imali mu Ntara y’Uburengerazuba bufatanyije n’ubuyobozi bushinzwe ibijyanye n’imali ndetse n’ubwa Rwanda Revenue Authority, mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe uburyo iyo Ntara yazabona raporo izira icyasha mu micungire y’umutungo wa Leta (clean audit), kuri uyu wa 10 Nzeri 2014, abayobozi b’ibigo n’abacungamutungo basabwe kubahirizwa ibisabwa n’amategeko mu gukoresha umutungo wa Leta.
Kimwe mu bibazo byatinzweho cyane akaba ari amafaranga 3% (avance ku musoro ku nyungu) yishyurwa mbere ku musoro ku nyungu. Nsanzabandi Jean, Umuyobozi wa Rwanda Revenue/ Ishami rya Karongi yabasobanuriye kuri aya mafaranga 3% yishyurwa ku masoko ibigo bya Leta biba byatanze. Mu gihe ubundi umusoro ku nyungu utangwa ku mwaka, ngo aya 3% uwatanze isoko ayakata mbere yo kwishyura uwatsindiye isoko noneho we akayageza mu isanduku ya Leta.
Mu gihe bamwe mu bacungamutungo n’abayobozi b’ibigo wabonaga bafite impungenge z’uko aya 3% akatwa rwiyemezamirimo watsindiye isoko ashobora gutuma ibiciro byiyoyongera, Nsanzabandi John akaba yabasobanuriye ko ntaho ahuriye n’ibiciro kuko ngo aba ari igice cy’umusoro ku nyungu. Yagize ati “Abacuruzi iyo bagiye kubara umusoro ku nyungu ku mwaka bakuramo ayo 3% baba baratanze nka avance.” Aha akaba ariho yaba uyu muyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) kimwe n’ubugenzuzi bw’imali mu Ntara y’Uburengerazuba ndetse n’inzego z’ubuyobozi zifite aho zihurira n’imali ya Leta baheraga basaba abacungamutungo n’abayobozi b’ibigo bikorera mu Karere ka Karongi kujya baka abacuruzi ayo mafaranga mu rwego rwo gutuma batarigisa imisoro ya Leta kandi bikanahesha intara n’akarere isura mbi mu micungire n’ubugenzuzi bw’umutungo wa Leta.
Umuyobozi wa RRA mu Karere ka Karongi akaba yabasobanuriye amategeko yose agenga imisero harimo n’umusoro ku nyongeragaciro. Akaba yababwiye ko bagomba kubyitondera kuko umuyobozi w’ikigo cyangwa umucungamutungo utuma imisoro ya Leta irigiswa ngo abiryozwa. Naho Mugabe Innocent, Umugenzuzi w’Imali ya Leta mu Ntara y’Uburengerazuba akaba yasabye abo bacungamutungo n’abayobozi b’ibigo mu Karere ka Karongi kujya bakora neza raporo zijyanye n’uburyo bakoresha amafaranga ya Leta kugira ngo Intara y’Uburengerazuba mu isuzuma ry’ikoreshwa ry’umutungo wa Leta bazasange nta cyasha mucunga no gukoresha umutungo wa Leta (clean audit).
Mu gihe iyi ntara mu raporo y’umwaka itashoboye kubona clean audit, Mugabe Innocent akaba yavuze ko byagiye bituruka ku bacungamutungo n’abayobozi b’ibigo bagiye bakoresha amafaranga nta nyandiko zisobanura uko yakoreshejwe. Iki kibazo ariko kikagaragara na none mu makosa yagiye akorwa mu gutanga amasoko no gusohora amafaranga make adasaba isoko mu byo bita petty cash. Mugabe akaba yabasabye kujya bategura ibikorwa byabo hakiri kare kugira ngo bagaragaze ibyo bazakenera mu mwaka maze bakajya babigurira kimwe. Aha akaba yatanze urugero ko mu gihe ikaramu imwe igura amafaranga ijana bitari bikwiye ko bazajya bajya kugura ikaramu imwe imwe cyangwa agapaki kamwe gasaba petty cash. Kuri we ngo gukoresha izo petty cash bigaragaza integer nkeya mu gutegura ibikorwa (poor plan) kuko ngo baramutse bagiye bategurira kimwe utuntu duto duto nk’utwo bajya batugurira kimwe bikabarinda kunyanyagiza amafaranga bigora gusobanura uko aba yakoreshejwe.
Uyu mugenzuzi w’imali mu Ntara y’Uburengerazuba akaba yababwiye ko iyo ntara igomba kugira clean audit cyangwa kutarangwaho icyasha mu bugenzuzi bw’imikoreshereze y’umutungo wa Leta. Yibukije abo bayobozi b’ibigo n’abacungamutungo ko uwo ari we wese uzatuma intara ibura clean audit azambikwa umwambaro w’ubugwari.