Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Kamubuga: Bishimira uburyo gahunda y’ubudehe yabagejeje kuri byinshi

$
0
0

Bamwe mubaturage batuye mu karere ka Gakenke by’umwihariko abatuye mu murenge wa Kamubuga barishimira uburyo bamaze kwiteza imbere babikesha gahunda y’ubudehe kuko mbere yuko iyi gahunda itangira wabonaga abaturage nta kintu bimariye bitewe n’ubuzima bita ko bwari bugoranye bari babayemo.

m_Bishimira uburyo gahunda y’ubudehe yabagejeje kuri byinshi

Abaturage biguriye icyuma gisya  babikesha gahunda ya VUP

Gusa ariko ngo kuva gahunda y’ubudehe yatangizwa abatuye mu murenge wa Kamubuga ubuzima bwabo bwarushijeho kugenda bumera neza kuburyo bafite aho bavuye naho bageze nkuko abatuye mu mudugudu wa Mbatabata babisobanura

Eugenie Mujawimanzi utuye mu mudugudu wa Mbatabata avuga ko ubudehe babufata nk’igikorwa rusange leta yabateyemo inkunga kugirango abaturage barusheho kwiteza imbere.

Ati “ikintu ubudehe butumariye ni uko umuturage nta nka yari afite ariko ubuhari inkunga ya Leta iza kuburyo umuturage ahabwa amafaranga ibihumbi mirongo itanu nubwo atagura inka ariko ashobora kuguzwa no muri yayandi y’ubudehe akongeranya akabasha kubona inka akorora akanabona n’ifumbire agahinga akeza”

Kandi ngo niyo bateranye muri icyo gikorwa cy’ubudehe bagerageza kwigishanya ukuntu bahinga kijyambere bakoresheje ifumbire mvaruganda, iy’ ishingwe hamwe no guhinga imbuto z’indobanure, ntibibagirwe no guhuza ubutaka kuko mbere batabashaga guhura ngo bungurane ibitekerezo bitewe nuko buri umwe yigumiraga iwe byatumaga basigara inyuma cyane nkuko Mujawimanzi abivuga

Pascal Kanyamuhanda, umwe mubagize komite z’ubudehe mu mudugudu wa Mbatabata, asobanura ko gahunda y’ubudehe bayifata nk’igikorwa cy’intangarugero cyabazaniwe mu mudugudu kugirango babashe kwiteza imbere cyane cyane mu bworozi

Ati “igikorwa cy’ubudehe cyabashije kutuzamura tuva aho twari turi tugera aho turi kuko buri muturage yabashije kuba yabona itungo rigufi riciriritse yakuraho agafumbire”

Uretse kuba buri muturage yarashoboye kubona itungo rigufi, ngo mu mudugudu wa Mbatabata ubu bafite imashini ishya byatumye boroherwa n’urugendo bakoraga bajya gushesha, kuburyo nta muturage ukijya gusesha kure kuko bashoboye kubona imashini bayikesha gahunda y’ubudehe nkuko Kanyamuhanda abisobanura

Umuyobozi w’umudugudu wa Mbatabata Tacien Nsabimana yemeza ko mbere wasangaga ubuzima bw’umuturage wa Kamubuga bugoye cyane kuburyo n’ubworozi bwari bucye cyane

Ati “wasangaga ubworozi bufite abagabo bakomeye cyane ariko ubudehe bukimara kuza hajeho gahunda yo kugurira abaturage inka, aho umuturage yagurirwaga inka yamara kubyara akaziturira mugenzi we kuburyo haje impinduka cyane aho ubungubu buri rugo usanga rufite inka bikajyana n’ubuhinzi bwiza”

Rafiki Claudette, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mbatabata asobanura ko uretse kuba ubudehe bwaragize uruhare mu iterambere ry’abaturage, ngo iyi gahunda inabafasha muri gahunda za leta zitandukanye zirimo nko kwishyira mubwisungane mu kwivuza bitagoranye.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles