Mu gihe byamaraga kumenyekana ko akarere ka Ngoma kaje ku mwanya wa kabili mu turere twesheje neza imihigo, abatuye ako karere bahise bajya kutegerereza igikombe ku nkiko(urubibe) rw’akarere ka Ngoma na kayonza ngo bakishimire.
Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri nigice z’umugoroba kuwa 12/09/2014 nibwo iki gikombe cyasesekaye mu mujyi wa ngoma giherekejwe n’amamodoka menshi, abamotari benshi n’abanyonzi aho bagendaga mu byishimo byinshi bavuza amahoni.
Nyuma yo kuzenguruka umujyi wa Ngoma banyuze aho bita Rond-point kugera ahazwi nko mu mujyi rwagati maze bagaruka kuri stade yavuguruwe yahoze yitwa sitade Cyasemakamba ari naho ibirori byakomereje.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise,mu byishimo byinshi yavuze ko akarere ka Ngoma gafite isezerano ryo kuba umujyi ukomeye nkuko akunda kubivuga iyo avuga ku iterambere ry’aka karere.
Yagize ati”Akarere ka Ngoma gafite isezerano.Tubaye abakabili ariko n’umwanya wa mbere tuzawegukana buri wese abigizemo uruhare. Buri wese aho ari ni yishime iyi ntsinzi ni iya buri wese. Dukomeze dukore kuko imihigo irakomeje.”
Uyu muyobozi mu nama yagiye agirana n’abaturage yakunze kuvuga ko afite inzozi z’uko Ngoma izaba umujyi ukomeye kandi ngo n’umuseke w’iterambere abona utambitse.
Avuga ku bantu bamara gukira bakimukira mu mijyi ikomeye nka za Kigali yagize ati”Bareke bagende kuko ndababwiza ukuri ko bazagaruka bidatinze kuko mfite inzozi ko Ngoma izaba umujyi ukomeye kandi niba mubireba neza umuseke w’iryo terambere uratambitse.”
Abatuye akarere ka Ngoma nabo usanga nubwo basaga n’abari barihebye bibwira ko iterambere ry’umujyi wabo ritari hafi,ubona ibikorwa bigenda bihaza bigenda bibaha icyizere ko bishoboka ko Ngoma yaba umujyi.
Bimwe mu bikorwa byakozwe biri gutanga icyizere mu mihigo,harimo ibikorwa remezo birimo, kuvugurura stade cyasemakamba ikaba Cyasemakamba Community Center, hotel ya mbere iri kubakwa mu karere ka Ngoma yo ku rwego rw’inyenyeri eshatu, imihanda y’amabuye,umudugudu w’icyitegererezo wubatswe mu murenge wa Rukumberi.
Buri murenge wo mu karere ka Ngoma kugera ubu wagejejwemo umuriro w’amashanyarazi hanatangwa amazi mu mirenge ya Zaza,Mutendeli na Kazo ndetse n’ahandi kuburyo amazi ubu ageze ku kigereranyo kiza. Gusa hari ahakigaragara ikibazo gikomeye cy’amazi nko mu mirenge ya Murama ahitwa za Sakara ndetse na Mutendeli ahitwa Kibara.
Akarere ka Ngoma kaje kumwanya wa Kibiri n’amanota 75,8% nyuma y’akarere ka Kicukiro kaje ku mwanya wa mbere uyu mwaka w’imihigo wa 2013-2014.
Akarere ka Ngoma umwaka ushize kabonye amanota 94% mu mihigo kakaba karayabonye kavuye kumanota 59 kabonye mu myaka ine ishize y’imihigo.
Uturere twaje ku myanya ya nyuma ni Rwamagana ndetse na Gatsibo.