Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Byangabo: Barasaba inzego z’umutekano gukaza umutekano kubera urugomo rwiyongera mu minsi mikuru

$
0
0
Byangabo: Barasaba inzego z’umutekano  gukaza umutekano kubera   urugomo rwiyongera mu minsi mikuru

Ubwo abantu basaga 10 barwanaga bapfuye amafaranga y’ikimina.

Abaturage bo mu Isantere ya Byangabo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze barasaba inzego z’umutekano gukaza umutekano muri iyo santere kuko mu minsi mikuru ngo urugomo ruriyongera cyane.

Ni saa tanu zegera saa sita z’amanywa, abasore n’abagabo baranywa ikigage kizwi nk’igipenge, hanze abagabo babiri n’umugore umwe bafatanye mu mashati bapfuye amafaranga y’ikimina bituma abantu bagera ku 15 barwana.

Ngo ibi byo gushyamirana bikunda kuba muri iyi santere bitewe n’ubusinzi ariko biriyongera cyane cyane mu minsi mikuru isoza umwaka.

Umwe mu baturage bo muri iyo santere aragira ati: “Ubundi iyo bugeze muri iyi minsi mikuru n’ubusinzi buri hano n’abantu bamaze kunywa buri wese aravuga ngo afite ingufu ni cyo gituma barwana. Ubundi hano bakunda kuharwanira.”

Urebwe imirwano yabo yitabirwa n’abantu benshi ikaba ikaze cyane, barwanisha inkoni hari n’abafata amabuye bakayatera bagenzi babo ku

buryo hari impungenge z’uko bamwe mu baturage bazahasiga ubuzima.

Bamwe mu baturage twaganiriye bavuga ko mu masaha y’umugoroba ari bwo imirwano ikunda kwaduka hagati y’insoresore, basaba inzego

zishinzwe umutekano kubaba hafi cyane cyane mu minsi mukuru.

Nirembere Faustin ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Jabiro, avuga ko bafite ingamba zo gufata umuntu wese ushaka guhungabanya umutekano muri iyo santere ya Byangabo.

Ariko iyo urebye usanga ikibazo kirenze ubushobozi bw’umudugudu hakaba hakenewe izindi mbaraga kugira ngo amasaha yo gufungura utubari yubahirizwe abasore ndetse n’abagabo bakunda guteza imirwano babe bafatirwa ingamba zikomeye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles