Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyamagabe: Abayobozi baragirwa inama yo gukora cyane no kunyurwa

$
0
0

Abayobozi mu nzego zitandukanye z’akarere ka Nyamagabe, bagiriwe inama yo gukora cyane kandi bakagira umuco wo kunyurwa, nyuma y’uko hagaragaye bamwe mu bayobozi batitwara neza ndetse n’abakoresha nabi umutungo wa leta, bikaba byagira ingaruka ku iterambere ry’igihugu.

Nyamagabe: Abayobozi baragirwa inama yo gukora cyane no kunyurwa

Kuri uyu wa 28 Mutarama 2015, mu karere ka Nyamagabe mu imurikabikorwa ry’akarere ka Nyamagabe, rigamije kugaragaza ibyagezweho, abayobozi basabwe gukorana neza n’abaturage, buzuza inshingano bahawe kandi bakarangwa n’umuco wo kunyurwa

Nyamagabe: Abayobozi baragirwa inama yo gukora cyane no kunyurwa

Guverineri w’intara y’amajyepfo, Bwana Alphonse Munyantwali yabwiye abitabiriye ko iby’ibanze nk’abakozi bakorera leta babifite bakwiye kunyurwa nibyo bafite, bakareka bikagwira iterambere rikagerwaho kugira ngo buri wese bizamugere ho mu gihe gikwiye

Nyamagabe: Abayobozi baragirwa inama yo gukora cyane no kunyurwa

Yagize ati: “ibyibanze turabifite rwose, nagira ngo mbasabe, cyane cyane twebwe abakorera leta, abokora umurimo wo gukorera igihugu, wo gukorera abanyarwanda, kandi natwe turikorera kuko biduteza imbere nimureke tunyurwe, mureke ahubwo dukore cyane uko byiyongera bizatugeraho twese.”

Guverineri w’intara y’amajyepfo yashimiye abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamagabe baturutse mu miryango itandukanye itegamiye kuri leta, ubufasha bageza ku karere mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati: “icyo twashima n’uko ibikorwa bikorwa n’abafatanyabikorwa birajya muri gahunda za leta nyirizina ntago dusobanya, ikindi urwego bafasha umuturage guterimbere mu rwego rurambye bumuherekeza mu kwigira, biragaragara ko ari ibikorwa bifatika.”

Iki gikorwa kandi cyari cyitabiriwe n’abahagarariye amadini n’amatorero, kubera uruhare bagira mu bikorwa by’iterambere ry’akarere ka Nyamagabe


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles