Mu murenge wa Ngeruka mu kagari ka Gihembe mu karere ka Bugesera hasenwe inganda eshatu zenga inzoga itemewe ya kanyanga.
Ibyo byakorewe mu mukwabu wabaye kuwa 27/02/2015 wahuje inzego z’umutekano zifatanyije n’iz’ibanze ndetse n’abaturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka, Sebarundi Ephurem aravuga ko uwo mukwabu wakozwe nyuma y’aho abaturage batanze amakuru bavuga ko hari abantu benga inzoga itemewe ya kanyanga.
Yagize ati “ tukibimenya twagiye gusenya izo nzengero hanyuma dusanga bimwe biracyatetswe nibwo twabonye litiro 20 za kanyanga yamaze gutekwa ndetse na litiro 500 z’inzoga y’ibikwangari nayo itemewe kunywebwa”.
Sebarundi avuga ko ubusanze muri ako gace hatari hakunze kuba inganda zenga kanyanga ariko bikaba bitangiye ubu.
Uwo mukwabu ukaba nta muntu n’umwe wafashe kuko aho bageraga hose basangaga abaturage birutse nta bahari.
“ ndasaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko bituma uwabinyweye ata ubwenge ndetse ntabashe kugira icyo yigezaho mu buzima bwe. Ubinywa bimugiraho ingaruka ndetse no kumuryango we tutibagiwe n’igihugu muri rusange”.
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera ikaba ishimira abaturage kubera ubufatanye bakomeje kugirana berekana abakora ibyaha bigatuma bikumirwa bitarakorwa.
Gusa ikaba isaba abataratera intambwe yo gukorana nayo ko bagomba guhindura imyumvire.