Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Kamonyi: Ikibazo cy’amikoro gituma urubyiruko rukomeza gutaka ubushomeri

$
0
0

Kamonyi: Ikibazo cy’amikoro gituma urubyiruko rukomeza gutaka ubushomeri

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kamonyi,  mu murenge wa Rukoma batangaza ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri rukangurirwa kwihangira umurimo, ariko kuri bo ngo kutagira amafaranga yo gushora mu mirimo bahamagarirwa.

Urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye ruri mu bikorwa by’Urugerero,  ruravuga ko n’ubwo rurangije amashuri yisumbuye, ruhangayikishishwe no kuzabona icyo bakora kuko babona n’abarangije mbere ya bo, abenshi ari abatarabona akazi.

Mu nyigisho n’amahugurwa bahabwa buri gihe, ngo bahamagarirwa kwihangira umurimo, ariko ngo baratinya kuko nta mikoro bafite. Uwizeyimana Fidele ni intore ikuriye izindi, atangaza ko uko gutinya gushingiye kukuba nta mafaranga yo gutangiza umushinga baba bafite.

Uku kubura amikoro kandi ngo nibyo bishora bamwe mu rubyiruko mu ngeso mbi nk’uburaya cyangwa se kunywa ibiyobyabwenge. Mukashimwe Esperance avuga ko hari ibikoreshobyo kwiyitaho urubyiruko rukenera, rwabibura abarushaka bakaba bashobora kubyuririraho bakabashora mu ngeso mbi.

Tuyiringire Innocent, ukuriye Inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Rukoma, atangaza ko ikibazo cy’amikoro ku bakeneye kwihangira imirimo kizakemurwa no gukorera mu makoperative. Ngo muri uyu murenge wa Rukoma hari amaperative y’urubyiruko 7, akora ubuhinzi, ubworozi , ubudozi ndetse n’ububaji kandi bafite umuhigo wo kuyongera.

Asesengura ikibazo cy’ubushomeri kigaragara mu gihugu hose, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, asanga impamvu abashomeri babaye benshi ari uko n’abize babaye benshi. Ngo mu miyoborere myiza irangajwe na Perezida Paul Kagame, abanyarwanda bahawe uburenganzira bari baravukijwe bwo kwiga, none bararangiza ari benshi.

Imbogamizi yagaragaye ngo ni uko ku ikubitiro amasomo yatangwaga atigishaga abanyeshuri uburyo bwo guhanga umurimo, ariko kuri ubu Rutsinga  akomeza avuga ko uburyo bw’imyigire bwahindutse; hakaba hariho amasomo yigisha abantu guhanga akazi.

Ngo hari ingamba zafatiwe ikibazo cy’ubushomeri, harimo kwigisha ubumenyingiro, no gukangurira urubyiruko gukorana n’ibigo by’imari by’umurenge Sacco , hakaba hari n’abajyanama mu mishinga babarizwa mu mirenge yose.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles