Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, buvuga ko hatabayeho ubufatanye n’abafatanyabikorwa, imihigo Akarere kaba karahize itabasha kugerwaho ku kigero cyifuzwa, ibi ngo bikaba bisaba uruhare rwa buri wese mu bafatanyabikorwa, bashyira mu bikorwa ibyo baba bariyemeje.
Ibi ni ibyatangajwe N’umunyabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo Rukundo William kuri uyu wa kane tariki 12/3/2015, ubwo hari mu nama ihuje ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako, harebwa ibimaze kugerwaho mu mihigo Akarere kaba kariyemeje ndetse n’ibitaragerwaho mu rwego rwo kugira ngo byihutishwe.
Muri iyi nama, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwagaragaje ko mu mihigo kari kihaye, ahakigaragara intege nkeya ari mu bwisungane mu kwivuza.
Kugeza ubu, Akarere kagaragaza ko ubwisungane mu kwivuze bugeze kuri 70% mu gihe Akarere kari kiyemeje ko kagomba guhigura uyu muhigo kugera ku 100%, ni mu gihe hasigaye iminsi itagera ku 100 ngo ikiciro cyo kwishyura ubwisungane mu kwivuza uyu mwaka wa 2014-2015 birangire.
Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko kuba umubare Akarere kihaye utaragerwaho, ari imbogamizi kuko bivuga ko hari bamwe mu baturage batarishyura ubu bwisungane bari aho badafite ubwishingizi ku buryo igihe icyo aricyo cyose bashobora kurwara bakaba barembera mu rugo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo Rukundo William agira ati:” Turimo kuganira n’abafatanyabikorwa b’Akarere kugira ngo turebe ko twafatanya tukazamura uyu muhigo, byibura mu mezi atatu asigaye turebe ko hari ikizaba kimaze kwiyongera.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko kugira ngo ibi bibashe kugerwaho, uburyo bw’ibanze bagiye gukoresha ari ukwegera abaturage hagakorwa ubukangurambaga babumvisha ko kwishyura ubwisungane mu kwivuza biri mu nyungu zabo.
Ku ruhanda rw’abafatanyabikorwa b’Akarere, Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abafatanyabikorwa bakorera mu karere ka Gatsibo Dusenge Yvette, nawe avuga ko hakenewe ubukangurambaga bwimbitse, umuturage akumva inyungu afite mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza kandi ko ari inshingano ze.
Ni kenshi Akarere ka Gatsibo kakunze kwitana ba mwana n’abafatanyabikorwa bako mu gutuma kaza mu myanya ya nyuma mu kwesa imihigo uturere tuba twarahize imbere y’Umukuru w’Igihugu, ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwarakunze kuvuga ko hari bamwe mu bafatanyabikorwa badashyira mu bikorwa ibyo baba bariyemeje, abandi ugasanga bagenda biguru ntege.