Nyuma y’aho abari abayobozi b’imirenge ya Bigogwe, Jenda na Muringa bahawe imirimo mishya mu karere, kuri ubu imwe mu mirenge bayoboraga yabonye abayobozi bashya.
Abayobozi bashya n’ubundi bari basanzwe ari abayobozi b’imirenge. Umurenge wa Jenda,ukaba warahawe Rurangwa Manzi wari usanzwe ari umuyobozi w’umurenge wa Jomba,aho yaje mu murenge wa Jomba avuye mu wa Shyira.
Naho umurenge wa Muringa ukaba warahawe Karehe Bienfait wari usanzwe ari umuyobozi w’umurenge wa Karago. Uyu muyobozi akaba ayoboye umurenge wa Muringa, nyuma yo kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurembo, nyuma aba uwa Karago none ubu abaye uwa Muringa.
Nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu Ngabo James,kuri ubu imirenge ya Karago,Jomba na Bigogwe ikaba iyobowe by’agateganyo n’abari bayishinzwemo irangamimerere “Etat civil”.
Ni mu gihe hagitegerejwe ko haboneka abayobozi bashya b’iyo mirenge bitarenze ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.
Mu gihe uwari umuyobozi w’umurenge wa Muringa Kadari Ruhetesha Aaron yagizwe umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere “Director of Education”,uwari usanzwe ukora kuri uyu mwanya by’agateganyo Nkera David, ubu ni ushinzwe amashuri yisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro mu karere “Secondary and TVET officer”.
Naho Mutwarangabo Simon wari umuyobozi w’umurenge wa Bigogwe wagizwe umuyobozi ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere “Director of Social Development” ,uwari usanzwe akora kuri uyu mwanya by’agateganyo Vumera Jean Bosco,akaba ubu ari ushinzwe kurengera abatishoboye “Social Protection officer”.
Mu gihe Munyambabazi Seleman wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jenda,kuri ubu ari umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere “Director of good Governance”,Rudaseswa Eugène wakoraga kuri uyu mwanya by’agateganyo,akaba ubu ari ushinzwe imiyoborere myiza “good governance officer”.
Iyi myanya y’aba “directeur” abari abayobozi b’imirenge bashyizweho mu karere,n’ubundi ngo ntabayikoragaho yari ifite,abayikoragaho byari iby’agateganyo kuko bari basanzwe bafite imyanya yabo nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Ngabo James yabidutangarije.