Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyamagabe: Gukererwa kwishyura no gusinya amasezerano ni bimwe mu bidindije ishyirwamukirorwa by’ingengo y’imari

$
0
0

Gukererwa kwishyura no gusinya amasezerano hagati y’Akarere ka Nyamagabe na ba rwiyemezamirimo ni bimwe mu bidindije ishyirwamubikorwa by’ingengo y’imari y’akarere ka Nyamagabe 2014-2015, biterwa ahanini ni igihe amasoko aba yaratangiwe.

3

Kuri uyu wa 18 Werurwe 2015, itsinda ry’abadepite bo muri komisiyo yo gukurikirana imikoreshereje y’ingengo y’imari, ryagiranye inama n’ubuyobozi ndetse n’abakozi b’akarere mu nzego zitandukanye, igamije kureba aho ingengo y’imari 2014-2015 igeze ishyirwa mu bikorwa.

Hagendewe ku bikorwa akarere kamaze gukora kamurikiye abitabiriye, byagaragaye ko kakiri inyuma cyane ku kigero cya 51% mu gihe habura amezi atatu gusa ngo umwaka w’ingengo y’imari 2014-2015 urangire.

4

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bwana Philbert Mugisha yadutangarije ko ahanini biterwa no gukererwa kwishyura ndetse no gusinya amasezerano hagati y’akarere na ba rwiyemezamirimo.

Yagize ati: “iyo tugeze muri iki gihembwe usanga hari imirimo itaratangira,hari igitangira, igeze hagati ku buryo kwishyura ba rwiyemezamirimo mu kurangiza iyi mirimo yose biba bitarashoboka bikaba bigaragara ko turi hasi.”

Ku misoro y’ipatante, ni hamwe haba hategerejwe amafaranga yunganira akarere kuri bimwe mu bikorwa, ariko kuko iboneka mu kwezi kwa gatatu ugasanga nabyo bigize uruhare mu kudindiza imirimo.

Uwari uyoboye iyi komisiyo, Honorabure Adolphe Bazatoha yadutangarije ko nyuma yo kugaragarizwa imbogamizi akarere gahura nazo bazagera kubakorera ubuvugizi.

Yagize ati: “icyo tuzabavuganira ku bibazo batubwiye, tuzavugana na minisiteri icunga ingengo y’imari n’igenamigambi, kubera ko n’ubundi twaje mu rwego rwo gutegura, kwiga umwaka w’ingengo y’imari 2015-2016.”

Kureba aho ishyirwamubikorwa by’ingengo y’imari bigeze, bifasha komisiyo mu gihe haba hitegurwa gutora itegeko rigena ingengo y’imari 2015-2016.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles