Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyabihu: Ntihakagire ukumbura ibibi bya kera kuko nta mukiro urimo uretse urupfu na Jenoside: Dr Bideli

$
0
0

Nyabihu: Ntihakagire ukumbura ibibi bya kera kuko nta mukiro urimo uretse urupfu na Jenoside: Dr Bideli

Hatangizwa icyunamo mu karere ka Nyabihu,abaturage bo mu mudugudu wa Rwankeri mu kagari ka Rurengeri mu murenge wa Mukamira bibukijwe ko ingengabitekerezo ya Jenoside,guhakana cyangwa gupfobya Jenoside  yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 mu Rwanda ndetse no gutoteza abacitse ku icumu rya Jenoside ari ibyaha  bikomeye kandi bihanirwa n’amategeko.

Ibi bikaba byagarutsweho na Dr Bideli Diogène umukozi muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside CNLJ.

Nyabihu: Ntihakagire ukumbura ibibi bya kera kuko nta mukiro urimo uretse urupfu na Jenoside: Dr Bideli

Yaboneyeho gusaba abaturage kubyirinda.Yagize ati“ibyaha bishamikiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside,ni ihakana n’ibyobya rya Jenoside,gushigikira Jenoside cyangwa se gutoteza no kugirira nabi uwacitse ku icumu.Ibyo nabyo biri mu mategeko ahana kandi biranakoreshwa no mu nkiko”.

Yakomeje avuga ko abaturage bakeneye ubukangurambaga kuri byo kandi bagakomeza kubibwirwa,bakarushaho kubyumva bagahinduka ku mutima,aho kugira ngo hazagire uhanwa.

Akomeza agira ati“nshigiye ku ijambo rikomeye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuze  uyu munsi dutangije icyunamo,ni igihe cyo kwibuka muri rusange,kandi impinduka ikwiye kugera kuri buri wese,n’abo ngabo bagahinduka,ntihagire umuntu ugira“Nostalgie”cyangwa gukumbura ibibi bya kera kuko nta wundi mukiro urimo uretse urupfu na Jenoside nk’uko byagaragaye.

Yongeyeho ko Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside inibutsa abanyarwanda kuranga ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Dr Bideli yibukije abaturage ko kwibasira cyangwa kuburabuza uwacitse ku icumu rya Jenoside ari icyaha gihanwa n’amategeko,uwagikoze akaba ashobora gufungwa hagati y’imyaka 5 n’imyaka 10 n’ihazabu iri hejuru.Ari nayo mpamvu abaturage bakwiye kubimenya ntibazabigwemo.

Hakuzimana Serugendo Jotham,avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose mu gukangurira abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha biyishamikiyeho.Mu biganiro bitandukanye bizakorwa mu midugudu,akaba avuga ko bizajya bigarukwaho.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,avuga ko bazakora ibishoboka byose bagafata mu mugongo abacitse ku icumu,barushaho kubaremera no gukora ibindi byatuma ubuzima bwabo buba bwiza kurushaho.

Insanganyamatsiko ikaba igaruka ku kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi,turushaho gushimangira ukuri kubaka umuryango Nyarwanda,twegera abacitse ku icumu no kubafata mu mugongo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles