Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Gisagara: Barasabwa kudakomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi

$
0
0

Gisagara: Barasabwa kudakomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi arasaba abatuye aka karere kwirinda ingengabitekerezo zipfobya Jenoside ndetse bakanirinda ibikorwa n’amagambo akomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuko biri mu bibasubiza inyuma kandi barahgurukiye gukomera no kwiyubaka.

Mu myaka yatambutse akarere ka Gisagara nako kagiye kagaragaza ibikorwa by’urugomo ndetse no gukomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi cyane cyane mu bihe nk’ibi byo kwibuka, aho bamwe mu batuye ka karere bavuga ko ibyo bibaca intege kandi barahagurukiye kwizamura.

Uwimana Valentine utuye mu murenge wa Muganza ati “Imyaka 21 irashize, ntibyoroshye ariko twahisemo gukomera ntiduheranwe n’agahinda, ariko kumva ko hari ugihohoterwa biratwica, bidusubiza inyuma”

Uwimana avuga ko muri uyu murenge atuyemo muri iyi minsi nta ngengabitekerezo arahumva ndetse akanvuga ko byaba byiza bikomeje uku kuko mu myaka yatambutse bagiye bahura n’ibibazo by’ababahohoteraga bigatuma bongera gusubira mu gahinda n’ubwoba.

Minani Alphonse utuye muri uyu murenge wa Muganza we avuga ko inyigisho n’ibiganiro bahabwa bidakwiye guhagarara kuko ngo niba hri aho ingengabitekerezo n’amgmbo mabi asesereza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi hari aho bikigaragara mu gihugu, na Gisagara byahagaruka batigishijwe.

Léandre Karekezi mu butumwa yageneye abatuye aka karere muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yongera gusaba abatuye aka karere kurwnya ikitwa ingengabitekerezo ya Jenoside cyose, kandi agasaba abaturage kudakomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda nk’uko byagiye bibaho mu bihe byashize.

Ati “Imvugo mbi n’ibikorwa bikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ni ikidakwiye kugaragara muri aka karere aho tugeze aha, icyo dusaba abaturage ni ugushyira hamwe kandi tukamenya kubana mu mahoro ndetse tukanita ku barokotse Jenoside kuko ni abacu, turi umwe”

Muri aka karere ka Gisagara mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, ubwicanyi bwatangiye mu matariki yegereye iya 20 mata, ubu akaba aribwo barimo begera igihe cyo kwibuka nyir’izina ababo bishwe icyo gihe.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles