Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyagatare: Uburyo 12 nibwo bumaze kumenyekana bupfobya jenoside- IGP Gasana

$
0
0
9

Ibitonyanga byatumye abantu bashaka aho bugama bakurikira ibiganiro

IGP Emmanuel Gasana

IGP Emmanuel Gasana

Kuri uyu wa 10 Mata, mu kwibuka ku ncuro ya 21 jenoside yakorewe abatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, umuyobozi wa polisi y’igihugu yavuze ko bamaze gufata abantu batandukanye mu gihugu kuva ku itariki 07 Mata icyunamo cyatangira, hamaze kumenyekana uburyo 12 mu gihugu cyose abapfobya jenoside bakanayihakana bibinyuza.

Mu kiganiro ku ruhare rwa polisi y’igihugu mu kurwanya abapfobya bakanahakana jenoside, umuyobozi wa polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana yagejeje ku banyeshuli ba kaminuza y’uRwanda ishami rya Nyagatare, ishuli ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare ndetse n’abaturage b’imidugudu yegereye izi kaminuza yavuze ko abapfobya bakanahakana jenoside yakorewe abatutsi babikora mu buryo bwinshi. Ubumaze kugaragara kuri iyi ncuro ngo amagambo akomeretsa, ubutumwa bugufi kuri telephone zigendanwa, kwangiza imitungo y’abarokotse jenoside no kubahohotera.

IGP Emmanuel Gasana yavuze ko kuva icyunamo cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku ncuro ya 21 cyatangira ku itariki 07 Mata kugeza kuwa 10 Mata, hamaze kumenyekana uburyo 12 mu gihugu cyose bw’abapfobya bakanahakana jenoside. IGP Gasana akaba yasabye urubyiruko guharanira ko ibyabaye bitakongera kuba ukundi kandi ubushobozi buhari. Ibi ngo bikazegerwaho habayeho ihererekanya makuru. Uyu muyobozi wa polisi ariko nanone akaba yizeje ko umutekano w’igihugu urinzwe ntawukwiye guterwa ubwoba n’umutwe w’abakoze jenoside wa FDRL n’abandi batifuriza u Rwanda amahoro. Ariko nanone IGP Gasana yavuze ko badakwiye kwicara ngo bumve ko byose babigezeho, bakwiye gusigasira ibihari bagaharanira ko bitayoyoka ahubwo bakarushaho gushaka icyabateza imbere.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles