Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr. Jean Damascene Bizimana, arasaba abanyarwanda kubiba imbuto nziza z’urukundo mu bana babo, birinda ko amacakubiri yabibwe muri Leta zo hambere yasubira.
Ibi Dr Bizimana yabigarutseho mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara, umuhango ukorwa buri mwaka tariki ya 28 mata, muri uyu murenge.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri uyu murenge bo bavuga ko biyemeje gushyira hamwe ibitekerezo bibateza imbere n’abandi batarobanuye kuko ngo umutwe umwe wifasha gusara, kandi ngo gushyira hamwe bikaba bibarinda kwigunga.
Uku gushyira hamwe nicyo Mukamusonera umwe muri aba barokotse Jenoside ahamagarira abarokotse bose kugirango babashe gutera imbere, kandi akabasaba ko bataheranwa n’agahinda kuko bafite ubuyobozi bwiza.
Ati “Twagize amahirwe tubona ubuyobozi bwiza, ni umwanya mwiza rero kwishyira hamwe mu mashyirahamwe, amatsinda nk’uko tubishishikarizwa maze tukiteza imbere”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr. Jean Damascene Bizimana, avuaga ko gusobanura amateka mabi yaranze leta zo hambere zabibaga amacakubiri mu banyarwanda, byajya bisobanurwa n’abahoze muri politike muri icyo gihe bakiriho, kugira ngo abato bamenye ukuri.
Ati “Nitwigishe abana bacu gukundana, kandi abanyapolitiki babaye muri izo leta zatozaga abantu urwango bakiriho bajye baduha ubuhamya, batubwire uko byari bimeze kugirango n’abato bamenye ibyabaye babyirinde”
Lèandre Karekezi, umuyobozi w’akarere ka Gisagara, we arongera gusaba abazi amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa, gutanga amakuru kugirango nayo ibashe gushyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso.
Ati “Turifuza ko gushyingura byarangira ubwo tuzaba twibuka ku nshuro ya 22, kugirango byibura ubuzakurikiraho tujye tugira gusa umwanya wo kwibuka gushyingura abantu bacu byararangiye”
Hibukwa ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Gikonko, hanashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso, imibiri 109 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi yari igishyinguwe hirya no hino mu tugari.