Kuba kuba noteri w’ubutaka bisaba kugira ubushishozi buhagije, ni bumwe mu butumwa bwahawe abashinzwe ubutaka mu mirenge imwe n’imwe yo mu Rwanda, binjiye mu kazi vuba, kuri uyu wa 30/4/2015.
Hari mu muhango wo gusoza amahugurwa bagiriye mu Karere ka Huye ajyanye n’imirimo bahamagarirwa gukora, ndetse no kurahirira ku mugaragaro kuzuzuza neza inshingano bafite harimo no kuba noteri w’ubutaka aho bakorera.
Odette Yankurije umuyobozi wa serivisi ishinzwe kwegereza ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, ari na we wabarahije, yabibukije ko amakimbirane akunze kuboneka hirya no hino mu Rwanda ari ashingiye ku butaka, aho usanga abantu bagize umuryango umwe bashyamiranye, abana bashyamiranye n’ababyeyi, abagabo bashyamiranye n’abagore…
Yabasabye rero kuzagaragaza ubushishozi buhagije mu mirimo bamaze kurahirira agira ati “umuntu afata umupanga agatema umugore we cyangwa umugabo we cyagwa umubyeyi we kuko yamuhuguje ubutaka. Nyamuna ntituzumve ko hari noteri w’ubutaka watemwe kubera ko yahamije ibyo atagombaga guhamya.”
Yabasabye kandi ko mbere yo kwemeza ikintu, bazajya babanza bakareba niba ibya ngombwa bigiherekeje byose byuzuye.
Abagiriwe amahugurwa na bo bazi ibibategereje mu mirimo yabo, cyane ko hari n’abari baratangiye gukora. Uwitwa Fautine Mutuyimana ukorera mu Murenge wa Musambira ati “kubera tekinoloji hari igihe umuntu ashobora
kukuzanira ibya ngombwa by’ibihimbano, ukaba wabyemera igihe utabanje gushishoza.”
Mutuyimana na none ati “umuntu ashobora kuza akakubwira ngo umusinyire nk’ubutaka agiye kugurisha, akakwingingingira kumuha serivisi akubwira ko umugore we amusize mu rugo, nyuma bikazakuviramo amakosa.”
Innocent Nizeyimana ukorera mu Murenge wa Rwezamenyo ati “igice giherereyemo imiryango myinshi y’abayisilamu bakunda kugira abagore benshi. Uramutse uri kwihutisha akazi udashyizemo ubushishozi ushobora kwandika ubutaka ku wo butagenewe ukaba wateza amakimbirane mu miryango.”
Batekereza rero ko n’ubwo uje gushaka ibya ngombwa by’ubutaka yaba yabanje gusinyirwa n’inzego z’ibanze z’ubuyobozi, bitababuza gushishoza, byanaba ngombwa bagashakisha amakuru mu nteko z’abaturage.
Abagiriwe amahugurwa ni abakozi bashya bashinzwe ubutaka mu mirenge imwe n’imwe yo Turere twa Kamonyi, Rulindo, Nyarugenge, Nyamagabe, Nyamasheke, Kayonza, Gasabo, Kicukiro na Ngororero.
Bayateguriwe n’ikigo gishinzwe umutungo kamere, bigishwa ibijyanye n’imikoreshereze myiza y’ubutaka, kwandika ubutaka, politike y ‘ubutaka, n’uko umurimo w’ubunoteri ukorwa.
Biteganyijwe ko kugira ngo babashe gukora neza akazi basabwa, bazahabwa n’andi mahugurwa ndetse n’ibikoresho byo kwifashisha mu kazi kabo.