Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyamagabe: Kutamenya umubare uhamye w’abanyarwanda bishobora kugira ingaruka kuri leta

$
0
0

Kutamenya umubare uhamye w’abanyarwanda bishobora kugira ingaruka kuri leta, cyane mu gutegura igenamigambi, akaba ari yo mpamvu, abaturage bagomba kwihutira kwandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere kugira ngo igihugu kibamenye.

Nyamagabe: Kutamenya umubare uhamye w’abanyarwanda bishobora kugira ingaruka kuri leta

Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2015, mu murenge wa Tare akarere ka Nyamagabe, hatangijwe igikorwa cyo kwandika abana ku buntu mu bitabo by’irangamimerere batarengeje iminsi 30 bavutse n’abayirengeje batagize amahirwe yo kwandikwa bari hagati y’iminsi 15 n’imyaka 18

Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango World Vision ku bufatanye n’akarere ka Nyamagabe kikaba kizafasha abana kumenyekana mu muryango nyarwanda kandi babone n’uburenganzira ku mitungo y’imiryango bakomokamo.

Chance Kalimba ushinzwe irangamimere mu murenge wa Tare iki gikorwa cyabereyemo, yadutangarije ko bajyaga bahura n’imbogamizi nyinshi zo kuba hari abana b’abanyarwanda batazwi.

Yagize ati: “hanze tuba dufite umubare munini w’abanyarwanda utazwi, bigatuma igenamigambi umurenge ukora, akarere ndetse n’igihugu riba ripfuye kuko ntago riba ryuzuye neza kuko riba ridashingiye ku mibare nyayo.”

Abaturage babashije kwandikisha abana babo bishimye iki gikorwa bitewe n’ingaruka umwana yazahura nazo, no kuba yabuzwa uburenganzira bwe kuko ntaho azwi mu buryo bw’amategeko.

Uwitwa Jean Marie Vianney aravuga ko yishimira ko babasanze hafi kandi umwana azajya amenya ababyeyi be n’aho akomoka.

Yagize ati: “iki gikorwa twakishimiye kuko badusanze hafi yahoo dutuye ubu abana bacu banditswe mu gitabo cy’irangamimerere, ubu buri mwana azajya amenya se amenye nyina mbese abone aho abarizwa kugira ngo umwana atazacikanwa atazi ababyeyi be.”

Imiryango ibana idasezeranye ni yo usanga ititabira kwandikisha abana bigatuma babuzwa uburenganzira n’imiryango yagira amakimbirane ugasanga abana ntacyo bakuye ku mitungo y’ababyeyi nk’uko Gervais Nkurikiyimana, Gitifu w’akagari ka Munyege yabitangaje.

Yagize ati: “abana n’ababyeyi benshi muruzi hano ntibasezeranye, noneho bakajya kwandikisha uganga umwe ntiyabonetse undi yatembereye bigasaba y’uko bagomba kujyana bose.”

Amategeko akaba avuga ko umugabo akwiye kujya afata iyambere mu kwandikisha abana be.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles