Ubwo bibukaga ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa 21/6, mu kigo cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) banashyinguye mu cyubahiro imibiri igera kuri 50 y’abakoreraga mu kigo cyitwaga ISAR-Rubona, bishwe mu gihe cya jenoside.
Aba bagera kuri 50 bashyinguwe mu rwibutso ikigo RAB cyubatse mu marembo y’ishami rya Rubona. Bamwe ni abari basanzwe bakora muri ISAR bashyinguwe iruhande rw’uru rwibutso n’imiryango yabo, abandi bari bashyinguwe n’i kigo kuko bari bakiciwemo.
Aba bashyinguwe na none si bo bonyine bazahashyingurwa, kuko uru rwibutso rwagenewe n’abandi bazize jenoside bakoraga mu masitasiyo yose ya ISAR, hamwe n’abakoraga mu bigo byose byahurijwe muri RAB. Kuri ubu, amazina y’abamenyekanye bagera kuri 300 yanditse muri uru rwibutso.
Uru rwibutso rw’i Rubona ruzanashyingurwamo kandi imibiri izabonwa mu mashyamba ya RAB/Rubona, kuko bivugwa ko yiciwemo benshi, kugeza ubu kandi imibiri ikaba yarabonywe hakeya. Ngo uko bazagenda baboneka na bo bazagenda bashyingurwa mu cyubahiro.
Jean Jacques Mbonigaba Muhinda,umuyobozi mukuru wa RAB, avuga ko uru rwibutso rwa RAB rwatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyoni 100, akaba ahanini yaravuye mu misanzu y’abakozi ba RAB ngo batanze nk’agera kuri 80%, hanyuma ikigo RAB na cyo kikabuzuriza.