Abaturage bo mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza barasaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu ikurwaho kuko bifuza ko perezida Kagame akomeza kuyobora kugeza igihe azumva atagifite intege.
Ingingo ya101 y’iryo tegeko igenera umukuru w’igihugu manda ebyiri z’ubuyobozi zihwanye n’imyaka 14.
Iyo ngingo kugeza ubu ni inzitizi ishobora kubuza Perezida wa Repubulika Paul Kagame kongera kuyobora u Rwanda nyuma y’umwaka wa 2017, ari na yo mpamvu Abanyarwanda batandukanye basabye inteko ishinga amategeko ko iyo ngingo yavugururwa cyangwa ikavanwa mu itegeko nshinga kuko bagishaka Perezida Kagame.
Ubwo abadepite tariki 21/07/2015 bumvaga ibitekerezo by’abaturage bo muri uwo murenge ku bijyanye n’ivugururwa ry’iyo ngingo, abatanze ibitekerezo barimo Nyirababirigi Anna na Rubaduka Emmanuel bongeye gushimangira ko igomba kuvanwa mu itegeko nshinga kugira ngo Perezida Kagame azakomeze kuyobora kugeza igihe azumva atagifite intege.
N’ubwo abaturage b’i Kabare basaba ko ingingo y’101 igena umubare wa manda z’umukuru w’igihugu ivanwa mu itegeko nshinga ry’u Rwanda, bavuga ko ububasha bwo kugena izo manda bukwiye guhabwa abaturage.
Ibyo ngo byatuma n’abazayobora igihe Perezida Kagame azaba agiye mu kiruhuko bazayobora neza, kuko abaturage baba bafite ububasha bwo kongera gutora uwakoze neza, ndetse n’uwakoze nabi agasimbuzwa abandi babishoboye, nk’uko Nyirababirigi n’abandi baturage babisabye.
Gusaba ko Perezida Kagame akomeza kuyobora u Rwanda abo baturage babihera ku byiza bavuga yabagejejeho.
Muri byo harimo kuba ntawe ukiniganwa ijambo igihe yarenganye, kuba barubakiwe umuhanda n’amashuri, ndetse bagashyirirwaho n’izindi gahunda zigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
By’umwihariko abo baturage ngo bashimira Perezida Kagame uburyo yabashije kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakoze Jenoside n’abayikorewe ubu bakaba babanye neza.