Abadepite Uwayisenga Yvonne na Uwamama Marie Claire bandikaga ibyo abaturage bavugaga byatumye bifuza ko ingingo y’101 yahinduka
Bagendeye kubyo bamaze kugeraho mu iterambere,bamwe mu baturagebo mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu,basanga nta mpamvu yo guhindura umutoza w’ikipe itsinda,ahubwo ngo bifuza kumugumana iteka.
Ibi bakaba babitangaje imbere ya bamwe mu badepite bari muri uwo murenge kuri uyu wa 22 Nyakanga 2015, babasobanurira impamvu zatumye bandika basaba ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga yahinduka,maze bakitorera Perezida Kagame ubuziraherezo.
Demokarasi Jean Damascène umuturage utuye mu mudugudu wa Kimitoni,akagari ka Myuga mu murenge wa Kabatwa ni umwe mu banditse asaba ko ingingo y’ 101 yahinduka Paul Kagame akagumya kuyobora u Rwanda.
Yagize ati“ubundi ikipe y’umupira iyo ifite umutoza mwiza,nta na rimwe yifuza ko uwo mutoza yayiva iruhande. Rero nk’umunyarwanda ukunda igihugu,numvaga ko Perezida Kagame twagumana igihe cyose akiriho,kuri njye nta mubare wa manda numva nashyiraho”.
Yongeraho ko hari impamvu nyinshi zituma avuga ko kagame ari umutoza mwiza kandi ayoboye ikipe itsinda. Iya mbere ngo ni uko yahagaritse abacengezi bari baribasiye uwo murenge.
Izindi ngo hari ibikorwa by’iterambere byivugira,byageze muri uyu murenge kandi utari warigeze.Muri byo,avugamo amazi.
Demokarasi n’abandi baturage barenga 20 bavuzeko nta soko n’imwe y’amazi yabaga muri uwo murenge, ku buryo abaturage basangiraga amazi n’inyamaswa kuko bajyaga kuyashaka muri Pariki y’ibirunga.Ngo kugeza ubu amazi akaba yarahageze nta kibazo.
Yongeraho ko muri uyu murenge hatigeze umuriro w’amashanyarazi none kugeza ubu amashanyarazi yageze hafi mu midugudu yose.
Ikindi bagarutseho ngo muri uwo murenge nta muhanda wahabaga kuko kari agace k’amakoro gusa,dore ko ari naho habarizwa ikirunga cya Kalisimbi.
Kugeza ubu,umuhanda Sahwara-Kabatwa ubahuza na Kaburimbo warakozwe kandi bishimira ko wahesheje agaciro umusaruro w’ibirayi mwinshi uva muri ako gace.
Ikindi abaturage bagarutseho ngo ni uko Perezida Kagame akunda abakene,ku buryo abakene baboroje muri gahunda ya Girinka,abadafite aho baba barubakirwa.
Mukecuru Nyiragasanzwe Yorima yagize ati “aho mba ni Kagame,kwivuza niwe mbikesha kuko andihira mitiweli n’abana banjye uko ari 8.”
Ikindi cyatumye bifuza ingingo y’101 yahinduka,ngo ni uburyo Perezida Kagame yimitse ubumwe n’ubwiyunge,abanyarwanda bose bakaba babana mu mahoro,mu gihe bavuga ko bagendeye ku mateka ya Kabatwa nta wakekaga ko byashoboka.
Ibi bikabatera kumufata nk’umutoza mwiza,uyobora ikipe itsinda kandi bifuza kugumana nawe iteka.