Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Bugesera: Kubera ibyiza perezida Kagame yabagejejeho ngo niyo mpamvu bazamurambaho

$
0
0
Buri wese arahabwa ijambo akavuga icyo ashaka

Buri wese arahabwa ijambo akavuga icyo ashaka

Abaturage bo mu mirenge ya Nyamata na Mayange mu karere ka Bugesera baratangaza ko bazaramba kuri perezida Kagame kugirango azongere atorwe ayobore kubera ibyiza yabagejejeho batifuza ko byasubira inyuma.

Ibi abaturage babitangaje ubwo basurwaga n’abadepite baje kumva ibitekerezo byabo ku ivugururwa ry’itegeko nshinga cyane ingingo y’i101.

Abaturage b’umurenge wa Mayange bari babukereye

Abaturage b’umurenge wa Mayange bari babukereye

Kuradusenge Jean Marie atuye mu kagari ka Murama mu murenge wa Nyamata, avuga ko azaharanira ko perezida Kagame azakomeza kuyobora u Rwanda.

Yagize ati “ Bugesera yarangwaga n’amazu y’ibyatsi ndetse abaturage bakarangwa no kurwara amajunja adakira none ubu hasigaye harangwa amazu ageretse iterambere riri hano urasanga akarere karavutse bundi bushya”.

Avuga ko uretse ibyo perezida Kagame yabakijije inzara yari yaribasiye ako karere none ubu nta muntu ugisuhuka nkuko byahoze mbere ahubwo akarere ka Bugesera gasigaye ari ikigega cy’utundi turere kubera ko gasigaye kera kandi bitarabagaho mbere.

Abadepite baboneraho n’umwanya maze bagasabana n’abaturage bacinya akadiho

Abadepite baboneraho n’umwanya maze bagasabana n’abaturage bacinya akadiho

“ njye ndasanga akwiye imyaka 21 cyangwa inarenga kuko iterambere tumaze kugeraho hagize undi uza sinahamya ko nawe yabitugezaho”.

Nyirandikubwayo Mariya n’umuturage w’umurenge wa Mayange aravuga ko kubera ukuntu yari yarahejejwe inyuma n’amateka none ubu akaba iterambere nawe ryaramugezeho asanga perezida Kagame akwiye kuyobora igihugu kugeza igihe agaragaje ko nta ngufu agifite.

“ ubu yampaye inka ndanywa amata kandi nta muntu w’iwacu wari waratunze inka, ubu mbona ifumbire none ngo perezida Kagame ntazongere kutuyobora, oya oya! Ubuse ko yatugejejeho iterambere ntawusigaye inyuma ubwo ninde utamushaka?”.

Icyi n’icyumweru cya kabiri aho abasenateri n’abadepite bamaze mu karere ka Bugesera bakira ibitekerezo by’abaturage ku ivugururwa ry’itegeko nshinga. Gusa kuri ubu hakaba hatangiye igikorwa cyo kuzajya baganira n’ibyiciro binyuranye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles