Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyamasheke: Abavuga rikumvikana basanga kubura Kagame ari nko kubura umubyeyi ku mwana ukiri muto

$
0
0

Nyamasheke: Abavuga rikumvikana basanga kubura Kagame ari nko kubura umubyeyi ku mwana ukiri muto

Mu gikorwa cyo kumva ibyifuzo by’abaturage ku ivugururwa ry’itegeko nshinga  cyane cyane ihinduka ry’ingingo yaryo ya 101,igena manda z’umukuru w’igihugu, bamwe mu bavuga rikumvikana bo mu karere ka Nyamasheke, bavuze ko hakiri byinshi bigikewe kugerwaho bari kumwe na Paul kagame, bityo bakaba batakora ikosa ryo kumurekura, hakiri kare, basaba ko iyi ngingo yahinduka.

Kwakira ibi byifuzo byayobowe na depite Kankera Marie Josee na depite karenzi Theoneste, ku kibuga cy’umupira cya Nyamasheke, mu murenge wa kagano, ahari hateraniye abasaga ibihumbi 5,kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Kanama 2015.

Nyamasheke: Abavuga rikumvikana basanga kubura Kagame ari nko kubura umubyeyi ku mwana ukiri muto

Ibi biganiro byari bihuje abikorera bo muri aka karere,abarimu, abafite ubumuga, abahagariye urubyiruko na njyanama.

Umwe mu bavuga rikumvikana yavuze ko Paul kagame yakuye u Rwanda ahantu hakomeye nyuma y’isenyuka ry’u Rwanda rwanyuze muri jenoside yakorewe abatutsi, ubu ngubu rukaba rwari rugeze ahatambika, rukeneye kwihuta kurushaho, agasanga kudakomezanya n’uwatumye byose bigerwaho ari nk’umwana ubuze umubyeyi agikeye kurerwa.

Yagize ati “nta muntu wundi uzi aho u Rwanda rwavuye kurusha twebwe abanyarwanda, Paul kagame ni we utugejeje kuri ibi byose, ubu nibwo twari dutangiye kwihuta, kudakomeza kuturangaza imbere, ni nko kubura umubyeyi kandi ukiri muto ugikeneye kurerwa, ushobora kugwingira, cyangwa ugatangira kurwaragurika”.

Iki gikorwa cyakozwe uyu munsi ni nacyo cyasoje gahunda yari yahagurukije abadepite yo kumva ibyifuzo by’abaturage ku ivugururwa ry’itegeko nshinga, bo mu karere ka Nyamasheke mu mirenge yose igize aka karere uko ari 15, abaturage bose bakaba baragaragaje ko bifuza ko umukuru w’igihugu atagira inzitizi za manda akagumya kubayobora kugeza ashaje.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088