Mu gihe benshi bavuga ko imihigo itegurwa n’ubuyobozi bw’akarere igasinywa imbere ya perezida, Rubavu abaturage bagaragaje ko bashaka ko imihigo itegurwa iza icyemura ibibazo bafite ndetse ikabegereza n’iterambere bifuza bitandukanye n’ibyateguwe n’ubuyobozi bw’akarere.
taliki ya 17/6/2013 nibwo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwagaragarije ubuyobozi bw’intara, n’urwego rushinzwe kugenzura imihigo k’urwego rw’igihugu kurebe uko imihigo yateguwe ihagaze no kubongerera inama, muri iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaje icyo batekereza kw’imurikwa ry’imihigo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bumaze igihe kitari gito buza mu myanya itari myiza mu mihigo kubera gutegura ibikorwa bikomeye nko kubaka ibikorwa remezo ariko bimwe ntibigerweho kubera kubura ubushobozi mugihe batengushywe n’abafatanyabikorwa.
Imihigo ya 2013-2014 igaragaza ko aka karere karanzwe no gutegura imihigo 24 yoroheje igizwe n’ibikorwa 29 birimo, birimo kongera ubutaka buhingwaho n’umusaruro ubuvaho, kurwanya isuri, kongera miliyoni 100 mu misoro, guha amashanyarazi umurege wa Bugeshi utayagira, gutunganya imidugudu 3 izaturwa, kubaka inzu y’ubukorikori, kubaka ibigo nderabuzima bibiri no kubaka isoko rya bazilete.
Ibindi bikorwa akarere kashyize mu mihigo birimo kubaka ibyumba by’amashuri 60, kubaka ibirometero 5 by’umuhanda w’amabuye, gutanga akazi kubantu 1005, gutanga inka 500, gucyemura ibibazo by’abaturage, gushishikariza baturage gutanga ubwisungane mu kwivuza, gutoza umuco urubyiruko gukunda igihugu no gucunga neza umutungo wa rubanda.
Ibi bikorwa byashimwe n’abaturage bashoboye kugaragaza ko hari ibindi byibagiranye kandi bifuza ko byitabwaho birimo kububakira isoko rya kijyambere rimaze igihe ritaruzura kandi ritagaragajwe mu mihigo, kububakira Gare itari mu mihigo, kugaragaza ibikorwa byo kongera inyubako z’umujyi kuko ari umujyi wa kabiri nyuma ya Kigali.
Abaturage bagaragaje ko hari indi mihanda ikwiye gukorwa nk’uwa Kanzenze, Busasamana, Cyanzarwe, kubaka inzibutso, guskura umujyi hagenwa aho abaturage bashobora kwica, gutunganya inzira z’amazi, kubakira abacirtse ku icumu bari mu mazu yatangiye gusenyuka, kongerera ubushobozi abafite ubumuga, kwita k’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hamwe no kugaragaza kwita k’umutekano no kurwanya inzererezi.
Ubuyobozi bukaba bwasabwe ko mubyo butegura bushyiramo ikibazo cy’imiryango igera ku 150 yatujwe ka Nembwe itarubakirwa ikazubakirwa muri uyu mwaka, hamwe no kongera amatara ku mihanda, abaturage bavuga ko nahubakwa imidugudu hagombwa gushyirwa ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi, kandi umujyi wa Gisenyi ukarangwa n’ibikorwa birushaho kuwugira mwiza.
Umunyamabanga w’intara y’Uburengerazuba Jabo akaba ashima ibitekerezo by’abaturage avuga ko imihigo ihizwe n’abaturage bagira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa, kandi ko imihigo itagombye kuba iyo ku turere ahubwo n’umuturage yagombye kuyisobanukirwa, ubusanzwe kuba imihigo ihigwa n’akarere ntikayisobanurire abaturage bituma n’abaturage batumva uruhare rwabo mu kubishyira mu bikorwa. Imihigo ya 2013-2014 ikaba igomba gushingira ku miryango.