Sembagare yemeza ko ubumwe aribwo buzatuma batera imbere
Abaturage bo mu karere ka Burera bavuga ko batifuza umuyobozi uzabasubiza inyuma kandi akarere kabo kari mu nzira y’amajyambere.
Abanyaburera batangaza ibi mu gihe muri uku kwezi kwa Gashyantare 2016 hateganyijwe amatora azavamo abayobozi b’uturere bazasimbura abashoje manda zabo mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2016.
Abaturage ba burera ngo ntibifuza umuyobozi ubasubiza inyuma
Abo baturage bahamya ko umuyobozi wayoboraga akarere kabo, ndetse n’abari bamwungirije, batumye akarere ka Burera kagana iterambere kuburyo ngo bifuza ko uzamusimbura yaza agera mu kirenge cye; nkuko Ndahiriwe Jean Damascene abisobanura.
Agira ati “Amashanyarazi turayafite, abenshi amazi yabagezeho…(umuyobozi uzaza) yazabasha kurenza kuri ibyo bikorwa, agakomereza aho abandi bari bageze ariko ntadusubize inyuma.”
Tuzahirwa Jean Bosco yungamo agira ati “…kuko ikivi bari bateruye kirashaka kwerekeza muri (Vision) 2020. Ubwo ndumba uwaza yakagombye gushyiramo imbaraga akarushaho ntihagire igisubira inyuma mubyo bari bagamije.”
Ikindi abanyaburera bagenderaho bavuga ko akarere kabo kari mu nzira y’amajyambere ni uko mu karere hose hari ibigonderabuzima 19 n’ibitaro bya Butaro bizwiho gusuzuma no kuvura kanseri mu gihe mu myaka yatambutse habaga gusa ibigonderabuzima bitandatu.
Kuri ubu kandi abaturage bamaze kugezwaho amazi meza babarirwa mu kigero cya 90% mu gihe abamaze kugezwaho amashanyarazi bo babarirwa muri 19.2%.
Ikindi ni uko imibare igaragaraza ko kuri manda ya nyobozi y’akarere ka Burera yacyuye igihe, imiryango iri mu bukene bukabije ivuye kuri 46% igera kuri 23%.
Sembagare Samuel, wayoboraga akarere ka Burera, avuga ko gushyira hamwe no kubaha aribyo bizatuma abayobozi bazamusimbura, bakomeza guteza imbere ako karere.
Agira ati “Abazadusimbura bakwiye gushakira instinzi mu bumwe, mu bworoherane…abatuyobora aribo baturage tugomba kububaha kandi bakagira uruhare mu bibakorerwa.”
Mu myaka itanu y’imihigo ishize akarere ka Burera kakomeje kwitwara neza, kaza mu myaka y’imbere. Kuburyo ubu muri rusange, uteranyije amanota kagiye kabona muri iyo myaka, kaza ku mwanya wa gatatu mu gihugu, n’amanota 85,48.